Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yavuze ko buri Munyamerika ufite imyaka y’ubukure azahabwa 5,000 $ (Miliyoni 7,3 Frw), mu gihe Ishyaka rye ry’Aba-Republican ryatsindira kugira umubare munini mu Nteko Ishinga Amategeko ya America mu matora azaba mu Gushyingo.
Trump yatangaje uyu mugambi mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye inama rusange y’Ishyaka ry’Abarepubulikani, yabaye ku nshuro ya mbere mu gihe Perezida ari hagati muri manda ye.
Uyu mugambi ushobora gutwara Leta ya Amerika amafaranga arenga tiriyari imwe y’amadolari, kuko muri iki Gihugu habarurwa abakuze bagera kuri miliyoni 270. Iyo buri wese ahabwa amadolari 5,000, amafaranga yose yakenerwa yaba hafi ya tiliyoni 1,3 z’amadolari.
Trump ntiyatangaje ibisobanuro birambuye ku buryo iyi gahunda yakorwa cyangwa aho amafaranga yayishyura azaturuka. Yavuze gusa ko amafaranga azahabwa Abanyamerika agomba gukoreshwa muri Amerika.
Iyi gahunda yahise itera impaka, aho abayoboke b’Ishyaka ry’Abademokarate bayise “isezerano ridafite ishingiro”, mu gihe hari n’abibajije niba gutanga aya mafaranga byakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Impaka kuri gahunda ya Trump zibaye mu gihe ubuzima muri Amerika bukomeje guhenda, ndetse ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bikaba byarazamutse. Ibi bifitanye isano, mu bindi, n’ingaruka z’intambara Amerika na Israel batangiye na Iran muri Gashyantare.
Mu rwego rwo kwihimura, Iran yagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika ndetse no ku bafatanyabikorwa bayo mu Bihugu byo mu Kigobe. Iran kandi yafunze Inzira y’umuhora wa Hormuz, ahanyura hafi kimwe cya gatanu cya peteroli na gaze itwarwa mu mazi ku isi.
Ifungwa ry’iyi nzira ryatumye ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bihindagurika, bituma Trump akomeza gushyirwaho igitutu n’abanyamuryango b’Ishyaka ry’Abarepubulikani, bamusaba ko intambara yarangira.
Ku wa Gatatu, Trump yaburiye abamushyigikiye ko intambara itazarangira mbere y’amatora yo hagati muri manda, ndetse avuga ko ibiciro bya peteroli na byo bitazagabanuka kugeza ayo matora arangiye.
Yabigarutseho mu ijambo yavugiye muri Texas, anabisubiramo mu nama y’Abarepubulikani, aho yasobanuye ko ibibazo by’ubukungu by’igihe gito bikwiye kwihanganirwa kugira ngo Iran ibuzwe guteza imbere intwaro za kirimbuzi.
RADIOTV10