Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe ukurikiranyweho ibyaha birimo ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, yarekuwe nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwasanze ubujurire bwe bufite ishingiro.
Nkurikiyimana Pierre yari yarafunzwe akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwafashe icyemezo cyo gukurikirana Nkurikiyimana adafunze, nyuma yo gusuzuma ubujurire yari yaratanze ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kaduha.
Amakuru avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwanzuye ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kaduha ku wa 20 Kanama 2026 gihinduka kuri bimwe. Uru Rukiko rw’Ibanze rwari rwafashe icyemezo ko Nkurikiyimana akurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30.
Urukiko kandi rwagaragaje ko nta bimenyetso bihagije byagaragajwe nk’impamvu zikomeye zatuma Nkurikiyimana akekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Kubera uwo mwanzuro, Nkurikiyimana yahise arekurwa kugira ngo akomeze gukurikiranwa adafunzwe.
Iyi dosiye yanagaragayemo Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, na we wari ukurikiranweho ubufatanyacyaha.
Uyu muyobozi ariko yari yararekuwe n’Ubushinjacyaha, asubira ku kazi, gusa ategekwa kujya yitaba Umushinjacyaha mu gihe cyagenwe.
Nkurikiyimana yari yaratawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumukekaho ibyaha birimo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gufata icyemezo gishingiye ku rwango, ndetse no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Icyemezo gishya cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe bivuze ko uyu wahoze ayobora Umurenge wa Musebeya atagomba gukomeza gufungwa mu gihe dosiye ye igikurikiranwa.
RADIOTV10