Friday, September 11, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame w’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’uwa Repubulika ya Congo Sassou Nguesso

Perezida Kagame w’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’uwa Repubulika ya Congo Sassou Nguesso

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, aho bari i Paris mu Bufaransa mu nama mpuzamahanga bitabiriye.

Ibiganiro by’aba Bakuru b’Ibihugu byombi byabaye mu gihe bombi bari mu banyacyubahiro bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’isanzure yiswe International Space Summit, iri kubera i Paris.

Perezida Kagame na Denis Sassou Nguesso bongeye gushimangira umubano mwiza usanzwe kandi umaze igihe uhuza u Rwanda na Repubulika ya Congo.

Aba Bakuru b’Ibihugu kandi baganiriye ku by’ibgenzi Ibihugu byombi bihuriyeho, banagaruka ku kamaro ko gushaka ibisubizo bifatika kandi birambye ku bibazo byugarije Umugabane wa Afurika.

Bashimangiye kandi ko ibyo bibazo bikwiye gushakirwa ibisubizo bigizwemo uruhare n’Abanyafurika ubwabo aho kujya gutakira amahanga.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − three =