Saturday, September 12, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hatangajwe icyateye impanuka ikomeye yahitanye abantu batandatu mu Rwanda

Hatangajwe icyateye impanuka ikomeye yahitanye abantu batandatu mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi, ku wa 11 Nzeri 2026, yahitanye abantu batandatu, yatewe n’ikamyo yagerageje kunyura ku kindi kinyabiziga mu ikorosi.

Iyi mpanuka yabereye ahazwi nko Ku Gipende, ahagana saa Munani n’igice, ubwo ikamyo yari mu muhanda yataga umukono maze ikagongana na Coaster yari itwaye abagenzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Emmanuel Kayigi, yavuze ko ikamyo yateje iyi mpanuka ubwo yageragezaga kunyura ku kindi kinyabiziga mu ikorosi, aho itabashije kugenzura neza uko umuhanda umeze.

SSP Kayigi yagize ati “Muri uko kuyinyuraho yagonganye na coaster yari ivuye i Karongi (mu mujyi) yerekeza i Rubengera, irayisunika iyimanura mu manga, abantu batandatu bitaba Imana, abandi batandatu barakomereka bajyanwa ku Bitaro bya Kibuye.”

Abantu batandatu ni bo bahise bitaba Imana muri iyi mpanuka, mu gihe abandi batandatu bakomerekejwe bajyanwa ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Abari mu ikamyo nta kibazo bagize, ndetse n’umushoferi wari utwaye Coaster ntabwo ari mu bantu batandatu bahitanywe n’iyi mpanuka.

Nyuma y’iyi mpanuka, SSP Emmanuel Kayigi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo, anasaba abashoferi kujya bagira ubushishozi mu byemezo bafata igihe batwaye ibinyabiziga.

Yibukije ko icyemezo gisa n’icyoroheje umushoferi afashe mu muhanda gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu ndetse n’igihe kirekire.

SSP Kayigi kandi yasabye buri wese gukomeza kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda, avuga ko umutekano wo mu muhanda atari inshingano z’umushoferi gusa, ahubwo ko buri muntu afite uruhare mu kwirinda no kurinda abandi.

Iyi mpanuka yongeye kwibutsa abakoresha umuhanda akamaro ko kwirinda kunyuranaho ahantu hatabugenewe, cyane cyane mu makorosi, aho umushoferi aba afite amahirwe make yo kubona neza ibinyabiziga bimuturutse imbere.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =