Saturday, September 12, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Imodoka yari itwaye abagororwa mu Rwanda yakoze impanuka igusha urubavu

Imodoka yari itwaye abagororwa mu Rwanda yakoze impanuka igusha urubavu

Imodoka yimuraga abagororwa 40 ibakuye mu Igororero rya Nyarugenge ibajyanye mu Igororero rya Huye yakoze impanuka, igusha urubavu, hafi y’uruganda rwa Ruliba.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa tatu za mu gitondo kuri uyu Gatandatu tarilo 12 Nzeri 2026 ubwo iyi modoka yari mu nzira ijyanye abagororwa mu Igororero rya Huye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), CSP Hillary Sengabo, yatangaje ko muri iyi mpanuka hakomeretse abagororwa batandatu.

Muri abo bakomeretse, bane bahise bajyanwa mu Bitaro bya Nyarugenge kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Amakuru yatanzwe n’umushoferi w’iyo modoka avuga ko impanuka yatewe no kubura feri, gusa RCS ivuga ko hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye impanuka n’uko yabaye.

Abagororwa 40 bari muri iyo modoka bari bimurwaga mu Igororero rya Nyarugenge bajyanwa mu Igororero rya Huye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − two =