Abahanzi Yvan Muziki na Marina bamaze igihe bakundana banitegura kurushingana, bakomeje kubwirana amagambo aryohereye nyuma yuko umwe ahaye undi impano y’imodoka, akamwizeza ko azahora iteka ashaka icyamunezeza.
Iyi mpano y’imodoka yo mu bwoko bwa Benz C-Class W204 Facelift, Yvan Muziki yayihaye Marina mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2026, aho yavuze ko yayimugeneye mu rwego rwo kumushimira kubera urukundo adahwema kumugaragariza.
Nyuma yo kumuha iyi mpano, uyu muhanzi yongeye gushimangira ko ahora ashimishwa no kubona umukunzi we anezerwe ndetse ko ari yo ntego ye byanatumye amuha iyi mpano.
Yvan Muziki yagize ati “Nta kintu kiryoha nko kugira ishuti nziza bya nyabyo biranshimisha kukubona wishimye. Imana izampe kugushimisha iteka mukunzi wanjye.”
Marina na we mu kumushimira, yagize ati “Umugabo wanjye mu ijoro ryacyeye yantunguye ampa imodoka kandi ndishimye bitagira ingano. Warakoze cyane mugabo wanjye nanjye ndagukunda.”
Amakuru kandi avuga ko aba bombi bamaze amezi arindwi bambikanye impeta y’urukundo, bari no mu myiteguro y’ubukwe bwo gusezerana kuzibanira nk’umugore n’umugabo.






RADIOTV10