Monday, September 21, 2026
RW|EN
AMAHANGA

General Muhoozi yatangaje ko mu mazina ye yongereyeho iry’umubyeyi we

General Muhoozi yatangaje ko mu mazina ye yongereyeho iry’umubyeyi we

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yahisemo kongera izina rya se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ku mazina ye, avuga ko guhera ubu yitwa Muhoozi Kainerugaba Museveni (MKM).

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru tariki 20 Nzeri 2026, General Muhoozi yavuze ko guhera kuri uwo munsi mu mazina ye hiyongereyeho irya Se.

Yagize ati “Kuva uyu munsi izina ryanye ni Muhoozi Kainerugaba Museveni. MKM.”

Iri zina rishya, Gen Muhoozi arishyizeho nyuma yuko yari asanzwe azwi nka Muhoozi Kainerugaba, akaba ari umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Museveni.

Gen Muhoozi amaze igihe agaragara cyane mu bikorwa bya politiki n’iby’umutekano muri Uganda, ndetse izina rye rikaba ryaragiye rivugwa mu bijyanye n’uwazakomereza ku buyobozi nyuma ya se, akamusimbura.

Museveni, umaze imyaka irenga 40 ayobora Uganda, yakomeje kugaragara mu bikorwa bya politiki by’Igihugu, mu gihe Muhoozi na we agenda agira uruhare mu bikorwa bya Leta no mu bya gisirikare.

Muhoozi ni umwe mu bantu bakomeye mu buyobozi bwa Uganda kandi kuba ari umuhungu wa Perezida Museveni byatumye hakomeza kubaho ibiganiro ku bijyanye n’uko ashobora kuzamusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Muhoozi kandi aherutse kugaragaza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2031, ndetse ko yizeye ko Abanya-Uganda bazamutora ku majwi ari hejuru ya 90%.

Iyi mfura ya Perezida Museveni, ni na we ukomeje kugaragara mu byemezo bimwe na bimwe bifatirwa bamwe mu bayobozi bo mu nzego nkuru za Uganda, aho abagaragaweho kunyuranya n’itegeko, atabihanganira agahita abafunga.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 9 =