Monday, September 21, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Hamenyekanye itariki y’urubanza rwa gatanya ya Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo

Hamenyekanye itariki y’urubanza rwa gatanya ya Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo

Urukiko rwaregewe urubanza kuri gatanya yatswe n’umuhanzikazi Ishimwe Vestine usaba gutandukana n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, rwashyizeho itariki yo kuzaburanisha uru rubanza rw’ubutane.

Ni urubanza ruzaburanishwa tariki 03 Ukuboza 2026, nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaregewe uru rubanza rw’ubutane.

Uru rubanza rwahawe itariki nyuma yuko habanje kuba inama ntegurarubanza yabaye ku wa 14 Nzeri 2026, aho umuhanzikazi Ishimwe Vestine abinyujije ku munyamategeko we, yagejeje ikirego cye muri uru Rukiko asaba gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugabo we Umunya-Burkina Faso Idrissa Ouedraogo.

Ni mu gihe kandi uyu mugabo wa Vestine, na we yamaze gutanga ikirego muri uru Rukiko, asaba ko yabanza agahura n’umwana bivugwa ko yabyaranye na Vestine, ndetse hagakorwa ibizamini by’uturemangingo DNA Test, kugira ngo yizere ko uwo mwana ari we koko, bityo azabone n’uko yamwitaho ubwo azaba yaratandukanye n’umugore we Vestine.

Amakuru yamenyekanye avuga ko Vestine yamenye ko Idrissa Ouedraogo yari asanganywe umuryango muri Burkina Faso abibwiwe na mushiki we, wamuhamagaye kuri telefoni akamugezaho ayo makuru.

Mu byo Vestine yasabye, yavuze ko nta mutungo cyangwa ikindi kintu yifuza kugabana n’umugabo we mu gihe ubutane bwakwemezwa. Yanasobanuye ko umwana babyaranye azakomeza kumwirera, kuko ari we babana kandi akaba akiri muto.

Ni mu gihe Idrissa Ouedraogo, abinyujije mu manyamategeko we, atanashaka gutandukana n’umugore we, cyane ko ibyatangajwe na Vestine asaba ubutane ashinja umugabo we, bitabayeho.

Gusa uruhande rwarezwe, rwatangaje ko n’iyo Urukiko rwakwemeza ubutane, rwashingira ku mpamvu ziturutse kuri Vestine zirimo kuba yarataye urugo, dore ko amaze igihe kinini yaragiye hanze.

Umuririmbyikazi Ishimwe Vestine, kuri iki Cyumweru, yashyize hanze inyandiko ndende, agaragaza ibibazo yanyuzemo yise ‘Ubutayu’ yinjiyemo akirangiza amashuri yisumbuye, akabeshywa urukundo n’umugabo we.

Muri iyi nyandiko Vestine yatangaje ko yifuza ko ibyamubayeho bibera isomo urungano rwe rutarashaka, yavuze ko yakurikiye ibyo yibwiraga ko ari urukundo, akagirwa inama ariko akavunira ibiti mu matwi, ariko akaza gusanga uwo yashatse afite undi muryango ndetse n’abandi bana.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =