Axel Rudakubana uvuka ku babyeyi bakomoka mu Rwanda, wakatiwe gufungwa imyaka 52 kubera kwica abana batatu mu gitero cyabereye mu mujyi wa Southport mu Bwongereza, yongeye kugaragara imbere y’Urukiko aho aregwa ibindi byaha byo kugirira nabi abakozi ba gereza ya Belmarsh, birimo kubamenaho amazi ashyushye.
Rudakubana yitabiriye iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure. Yavuze gusa izina rye n’itariki y’amavuko kugira ngo yemeze umwirondoro we.
Urukiko rwa Westminster rwabwiwe ko Rudakubana akekwaho gusuka amazi ashyushye cyane ku mukozi wa gereza, ayanyujije mu mwenge w’umuryango w’icyumba yari afungiwemo, nyuma yo kubona isafuriya yabugenewe kuyatekesha.
Uwo mukozi yahise ajyanwa kwitabwaho n’abaganga, bituma hatabaho ibikomere by’igihe kirekire. Uyu musore w’imyaka 20 kandi akekwaho kugirira nabi abandi barinzi ba gereza.
Mbere y’icyo gitero cyo gusuka amazi ashyushye, Rudakubana ngo yaba yarateye ubwoba umukozi w’umugore, amubwira ko amusukaho amazi ashyushye niba atamuhaye ikinyamakuru cyo gusoma.
Urukiko rwabwiwe ko uwo mukozi w’umugore atagize icyo aba, nubwo Rudakubana yari yamuteye ubwoba ko amusukaho amazi.
Ikindi gikorwa aregwa ni ugukubita umukozi wa gereza w’umugabo akamukubita mu isura, ubwo yamubazaga niba yari yafashe imiti yagombaga kunywa.
Mu gihe cy’iburanisha rigufi, Rudakubana yagaragaye yicaye yubitse umutwe mu biganza. Yari ahagaze mu cyumba gicungiwe umutekano cyane mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Broadmoor, aho yari acunzwe n’abashinzwe umutekano batatu bakurikiranaga iburanisha bari inyuma ye.
Nta kirego yemeye cyangwa ahakanye muri iryo buranisha
Rudakubana aregwa kandi kugirira nabi umukozi w’ibikorwa by’ubutabazi ku ya 06 Gicurasi 2025, ndetse no kugerageza kumukomeretsa bikomeye ku wa 08 Gicurasi 2025.
Hari kandi ibindi byaha bibiri aregwa birimo gutunga mu buryo butemewe intwaro cyangwa ikindi kintu gishobora gukoreshwa mu kwangiza abandi muri gereza ku wa 26 Kamena, ndetse no kugirira nabi umukozi w’ubutabazi ku wa 28 Ukwakira.
Mu gihe cy’iburanisha, Rudakubana nta gihunga cyanwa ubwoba yagaragaje. Igihe Umucamanza Mukuru, Howard Riddle, yamubazaga niba yumva ibibera mu Rukiko, yasubije ati “yeah” ashaka kuvuga ko abikurikiranye neza. Biteganyijwe ko azongera kugaragara imbere y’Urukiko rwa Old Bailey ku wa 19 Ukwakira 2026.
Muri Mutarama umwaka ushize wa 2025, Rudakubana yakatiwe igifungo cy’imyaka 52 ahamijwe icyaha cyo kwica abana batatu; Silva Aguiar w’imyaka icyenda, Bebe King w’imyaka itandatu, na Elsie Dot Stancombe w’imyaka irindwi, ndetse no gushaka kwica abandi bantu 10 barimo abana umunani n’abantu bakuru babiri.
RADIOTV10