Monday, September 21, 2026
RW|EN
SIPORO

Barimo uherutse muri UEFA Champions League: Abakinnyi b’Amavubi bakina hanze batangiye kuza (AMAFOTO)

Barimo uherutse muri UEFA Champions League: Abakinnyi b’Amavubi bakina hanze batangiye kuza (AMAFOTO)

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bakina hanze y’Igihugu barimo Joy-Lance Mickels uherutse gukina umukino muri UEFA Champions League, batangiye kugera mu mwiherero w’ikipe, mu kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON).

Abamaze kugera mu mwiherero barimo Ange, Mutsinzi Jimmy, Joy-Lance Mickels, Emmanuel Imanishimwe uzwi nka Mangwenge, Muhire Kevin na Nshuti Innocent, nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Aba bakinnyi bagiye kwifatanya na bagenzi babo mu myiteguro y’imikino ibiri u Rwanda ruzakina na Liberia na Cape Verde, mu rwego rwo gushaka itike yA AFCON 2027.

Muri abo bakinnyi bamaze kugera mu mwiherero harimo n’ufite ubunararibonye bwo gukina ku rwego mpuzamahanga byumwihariko ku Mugabane w’u Burayi, ari we Joy-Lance Mickels ukinira ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan, wanayifashije kubona itike yo gukina imikino y’irushanwa rikomeye ku Mugabane w’u Burayi rya UEFA Champions League riri mu marushanwa akurikirwa na benshi ku Isi.

Joy-Lance Mickels kandi ari mu bakinnyi 11 babanje mu mukino wahuje iyi kipe na Manchester United yabatsinze ibitego bine ku busa (4-0).

Joy-Lance Mickels yamaze kugera mu mwiherero
Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy na we yahageze
Imanishimwe Emmanuel Mangwende
Nshuti Innocent na we yaje
Muhire Kevin na we yaje

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 1 =