Umusore w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, wari umaze iminsi itatu agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo mu Burundi, yabonetse yarapfuye, aho amakuru avuga ko abasirikare b’u Burundi bari babanje kumufata.
Uyu musore witwa Kubwimana Vincent, yari yagiye mu Burundi tariki 23 Nzeri 2026, ubwo yambukaga Umugezi w’Akanyaru akajya kwahira ubwatsi bw’amatungo,
Gusa kuva icyo gihe yari atarongera kuboneka, ahubwo tariki 26 Nzeri ni bwo hatoraguwe umurambo we i Rwabusoro mu Karere ka Bugesera.
Amakuru atangwa n’abaturage, avuga ko bari babonye nyakwigendera afatwa n’abasirikare b’u Burundi nyuma yuko yari yageze mu Gihugu cyabo.
Ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, kiravuga ko hari umuyobozi wagihamirije aya makuru. Ati “Uyu musore yarambutse ajya kwahira, agezeyo abasirikare b’u Burundi baramutwara, maze ejo tubona umurambo njya kuwuzana.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Mujyi wa Kigali, gukorerwa isuzuma rya nyuma hamenyekane impamvu y’urupfu rwe, dore ko itaramenyekana.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko bakunze kubuza abaturage begereye umupaka kwambuka ngo bajye mu Gihugu cy’u Burundi, kuko bibujijwe, ariko ko hari igihe babura uko babigenza bakisanga bambutse bagiye gushakayo ubwatsi bw’amatungo yabo.
Ati “Gusa kubera ko aborozi baturiye umupaka duhora turwana na bo. Twe iwacu turahinga tukamarayo, bo ntibahinga, abaturage bacu bakambuka bajya gushaka ubwatsi.”
Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze, biteganyijwe ko buganiriza abaturage bo muri aka gace, bubibutsa ko batagomba kujya kwahira hakurya mu Burundi, kuko imipaka yafunzwe, ndetse n’umubano ukaba utifashe neza hagati y’Ibihugu byombi.
RADIOTV10