Abagore bakumuriwe mu rugendo gakondo ruzajyana Umwami mushya wa Tooro, Edward Rukidi Nyabongo I, ku Ngoro ya Karuziika, rukorwa mbere yuko yimikwa ku mugaragaro.
Uru rugendo ruraba mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, ruteganyijwe gutangira saa yine z’ijoro ku Ngoro ya Rwengoma, runyure mu Mujyi wa Fort Portal, rusoreze ku Ngoro ya Karuziika.
Richard Rwabuhinga, ushinzwe ibikorwa muri komite itegura imihango yo kwimika uyu mwami, yavuze ko kuba abagore batemerewe kujya muri uru rugendo bishingiye ku migenzo ya Tooro igenga iyi mihango.
Gusa, yavuze ko abagore bemerewe kwitabira misa ndetse n’imihango yo kwimika umwami iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri.
Nk’uko gahunda y’imihango ibiteganya, Nyabongo I n’abazamuherekeza biteganyijwe ko bazagera ku Ngoro ya Karuziika ahagana saa cyenda za mu gitondo (03:00) kuri uyu wa Kabiri.
Akimara kugera ku ngoro, uyu ugiye kwimikwa nk’Umwami azakirizwa umuhango w’imirwano iteganyijwe ku marembo w’ibwami uzwi nka Mugabante. Biteganyijwe ko azatsinda iyo mirwano mbere yo kwinjira mu ngoro no guteka [kwicara] mu ntebe y’ubwami.
Hazakurikiraho indi mihango gakondo izabera imbere mu ngoro, irimo gusubiza mu buryo busanzwe ibikoresho by’ubwami, birimo ingoma n’amacumu, byari bimaze igihe birambitswe hasi kuva Umwami wabanjirije Nyabongo I, Omukama Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, yatanga.
Iyi mihango gakondo irakomeza mu ijoro ryose, mu gihe ubwami bwa Tooro bwitegura umuhango wo kwimika Nyabongo I ku mugaragaro.

Ku Ngoro ya Karuziika, imyiteguro yari ikomeje ku Cyumweru mbere y’uyu muhango ukomeye uba kuri uyu wa Mbere.
Abaturage bakomeje kugeza kuri komite itegura umuhango imisanzu yabo izwi nka “okuhikya”, mu gihe kandi hanakomeje gushyirwa amahema mu kibuga cy’ingoro ahazabera uyu muhango.
Ingoro ya Karuziika nayo yari iri gusigwa irangi no gutunganywa, mu rwego rwo kwitegura kwakira umubare munini w’abashyitsi bazitabira imihango yo kwimika umwami.
RADIOTV10