Monday, September 28, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ibiciro bya peteroli byahise bizamuka nyuma yuko havutse birantega mu biganiro bya America na Iran

Ibiciro bya peteroli byahise bizamuka nyuma yuko havutse birantega mu biganiro bya America na Iran

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byazamutseho hejuru ya 3% nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yanze ibyifuzo bya Iran mu nzira yo gushaka amahoro no kongera gufungura umuhora wa Hormuz.

Amakuru agaragaza ko peteroli itunganyije yo mu bwoko bwa Brent yazamutseho amadolari 3.98, angana na 3.82%, igera ku madolari 108.30 USD ku kagunguru.

Na ho peteroli idatunganyije ya US West Texas Intermediate (WTI) yazamutseho amadolari 3.52 angana na 3.81%, igera ku madolari 95.93 USD ku kagunguru.

Hamad Hussain, impuguke mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli n’imihindagurikire y’ikirere muri Capital Economics, yavuze ko izamuka ry’ibiciro rishobora kuba ryatewe n’uko Trump yanze icyifuzo cy’amahoro cya Iran.

Yagize ati “Ibiciro bya peteroli bigaragara ko byazamutse nyuma yuko Perezida Trump yanze icyifuzo cy’amahoro cya Iran.”

Mu cyumweru gishize, Iran yatangaje umugambi wo gushaka amahoro mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York, ivuga ko icyifuzo cyayo cyagejejwe ku ruhande rwa Amerika binyuze ku bahuza bo muri Qatar.

Ku wa Gatandatu, Trump yavuze ko yanze uwo mugambi. Icyakora, mu kiganiro yagiranye na Axios ku Cyumweru, yavuze ko yiteze ko intumwa za Amerika zizongera kugirana ibiganiro na Iran muri iki cyumweru.

Hussain yavuze ko nubwo kongera kwiyongera kwa peteroli inyuzwa mu muhora wa Hormuz bishobora kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro, ku ishusho rusange isoko rya peteroli rigifite icyuho hagati y’ibikenewe n’ibiboneka.

Mu bindi bibazo biri mu karere, ihuriro riyobowe na Saudi Arabia rikorera muri Yemen ryatangaje ko ku wa Gatandatu ryahagaritse misile ebyiri za ballistique ndetse n’indege nto zitagira abapilote ebyiri zari zarashwe n’aba Houthi bashyigikiwe na Iran berekeza muri Saudi Arabia.

Amakuru y’ibanze yatanzwe na Kpler kuri uyu wa Mbere, agaragaza ko ibicuruzwa bya peteroli biva mu Bihugu bikomeye bitanga peteroli mu Burasirazuba bwo Hagati byazamutse muri Nzeri, bigera kuri miliyoni 12.8 z’utugunguru ku munsi.

Ni ubwinshi bwoherejwe ku isoko buri munsi bukaba ari bwo bwinshi kuva intambara yatangira muri Gashyantare, ahanini bitewe n’uko Saudi Arabia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byongereye umubare wa peteroli byohereza hanze.

Uku kwiyongera kwabaye nyuma yuko peteroli yatwarwaga inyuze mu muhoro wa Hormuz yongeye kwiyongera. Kpler ivuga ko muri uku kwezi hashobora kunyuzwa muri iyo nzira hafi ya miliyoni 7.4 z’utugunguru ku munsi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 4 =