Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Indwara y’Ibisazi by’imbwa, wabereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, zimwe mu mbwa zakonwe izindi zikurwamo nyababyeyi, kugira ngo zidakomeza kororoka cyane.
Ni umunsi wizihijwe kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nzeri 2026, aho Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima bukomatanyije, cyizihije Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Indwara y’Ibisazi by’imbwa, hanakorwa ibikorwa bigamije kuyirinda mu bice bituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Ibi bikorwa byabereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, aho RBC n’abafatanyabikorwa bifatanyije n’abaturage mu bikorwa byo gukumira indwara y’ibisazi by’imbwa n’izindi ndwara zishobora kwandurira hagati y’abantu n’inyamaswa.
Muri ibi bikorwa habayeho kubarura imbwa abaturage bazanye, gukona imbwa z’ingabo, gukuramo nyababyeyi ku mbwakazi ndetse no gukingira imbwa.
RBC yavuze ko ibi bikorwa bigamije kugabanya ibyago byo kurumwa n’imbwa no kwandura indwara y’ibisazi by’imbwa, cyane cyane mu bice bituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda kandi cyagaragaje ko ibikorwa byo gukingira no kugenzura imbwa ari bimwe mu byafasha mu gukumira indwara zandurira hagati y’abantu n’inyamaswa.
Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Indwara y’Ibisazi by’imbwa wizihizwa buri mwaka hagamijwe gukangurira abantu gukumira no kurwanya iyi ndwara, cyane cyane binyuze mu gukingira imbwa no gufata ingamba zo kwirinda kurumwa.



RADIOTV10