Ishyaka UDPS rya Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishami ryaryo ryo mu Mujyi wa Butembo, ryatangaje urupfu rwa Marie-Célestin Karondwa Mwanaweka Bytaty, wari Perezida w’agateganyo wa CEP/Fédérale akaba n’umuvugizi w’ishyaka muri ako gace.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, iri shyaka ryavuze ko Karondwa yapfuye azize ibikomere bikomeye yatewe n’ihohoterwa yakorewe ku wa 27 Nzeri 2026.
UDPS/Tshisekedi yavuze ko ihohoterwa ryabaye nyuma y’uko Karondwa avuye mu kiganiro kuri Radio Mwangaza, aho yari yagiye gukangurira abaturage kugira uruhare mu kurwanya indwara ya Ebola.
Muri icyo gikorwa cy’ihohoterwa, inzu ye n’ibindi byose yari atunze na byo byatwitswe.
Ishyaka ryavuze Karondwa nk’umuyobozi waranzwe no gukorera ishyaka n’umunyamuryango wari witangiye inshingano, by’umwihariko mu bikorwa byo kurinda abaturage ibibazo by’ubuzima n’umutekano bibangamiye umuryango.
UDPS yihanganishije umuryango wa Karondwa, inshuti n’abavandimwe be ndetse n’abandi banyamuryango b’ishyaka.
Iri shyaka kandi ryasabye ko hakorwa iperereza rigamije kumenya neza uko ibyabaye byagenze, abakekwaho kubigiramo uruhare bakamenyekana kandi bagashyikirizwa ubutabera hakurikijwe amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
UDPS yasabye abanyamuryango bayo ndetse n’abaturage muri rusange gutuza, kwirinda ibikorwa by’ihohoterwa no kubahiriza amategeko.
Kugeza ubu, abakekwaho kugira uruhare muri iri hohoterwa ntibaramenyekana, ndetse nta bayobozi cyangwa inzego z’umutekano zari zagira icyo zitangaza ku byabaye.
Urupfu rwe rubaye mu gihe mu karere hakomeje ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola, aho mu minsi ishize havuzwe ibibazo hagati y’abaturage n’amatsinda akora ibikorwa byo gukangurira abaturage no kurwanya icyo cyorezo.
RADIOTV10