Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongeye guha Abanyarwanda ibyishimo nyuma yo gutsinda Cape Verde ibitego 2-1, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 wabereye muri Cape Verde.
Igice cya mbere cy’umukino cyatangiye Cape Verde igaragaza gahunda yo gushaka igitego hakiri kare, ariko abakinnyi b’Amavubi, cyane cyane abugarira, bakomeza kuyibera ibamba. U Rwanda rwakinnye rwugarira cyane mu minota ya mbere, rugategereza uburyo bwo gusatira mu gihe rufashe umupira.
Myugariro w’Amavubi, Byiringiro Gilbert, yakomeje kugaragaza urwego rwo hejuru muri iki gice, aho yagiye afata ibyemezo bikomeye mu gukumira ibitero byagabwaga n’abakinnyi ba Cape Verde.
Ku munota wa 40, kapiteni wa Cape Verde, Ryan Mendes wambaye nimero 20, yinjiye mu rubuga rw’amahina anyuze ku ruhande rw’iburyo, ahereza umupira rutahizamu Gilson Benchimol wambaye nimero 9, na we awushyira mu izamu atsinda igitego cya mbere cy’uyu mukino.
Nyuma yo gutsindwa iki gitego, Amavubi yahinduye isura maze atangira gusatira cyane. U Rwanda rwakomeje gusatira ndetse rubona imipira y’imiterekano itatu ikurikiranye, mbere y’uko ku munota wa 45 myugariro Niyomugabo Claude arekura ishoti rikomeye nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Ange Mutsinzi akoresheje igituza.
Iryo shoti ryahise rijya mu izamu, Amavubi anganya umukino mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira.
Igice cya mbere cyarangiye Cape Verde 1-1 Amavubi
Mu gice cya kabiri, Cape Verde yatangiye isatira ishaka kongera kwiharira umukino, cyane cyane ikoresheje imipira y’imiterekano yaterwaga na Sidny Lopez Cabral wambaye nimero 13. Icyakora, umunyezamu w’Amavubi, Fiacre Ntwari, yakomeje kuba ibamba, akumira uburyo Cape Verde yageragezaga gushakiramo igitego cya kabiri.
Amavubi na yo yakomeje kongera imbaraga mu busatirizi, ndetse umutoza akora impinduka aho rutahizamu Abeddy Biramahire yasimbuwe na Iradukunda Elie Tatou.
Iyo mpinduka yahise igira uruhare mu guhindura umukino. Ku munota wa 56, Joy-Lance Mickels yahaye umupira mwiza Iradukunda Elie Tatou, na we awukoresha neza atsinda igitego cya kabiri cy’Amavubi.
Cape Verde yakomeje gushaka uko yagaruka mu mukino, cyane cyane nk’ikipe yari iri gukinira imbere y’abafana bayo. Yagerageje uburyo butandukanye bwo kugera ku izamu ry’Amavubi, ariko abakinnyi b’u Rwanda bakomeza kwihagararaho no kurinda neza.
Mu minota ya nyuma, Cape Verde yashyize igitutu gikomeye ku Amavubi ishaka igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 87, yabonye umupira w’umuterekano wari uri imbere gato y’urubuga rw’amahina, ariko ishoti ryawo rinyura hejuru y’izamu kure.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Amavubi akiri imbere n’ibitego 2-1. Umusifuzi yongeraho iminota itanu y’inyongera, ariko Cape Verde ntiyabashije kubona igitego cyo kwishyura.
Umukino warangiye Cape Verde 1-2 Rwanda.
Ni intsinzi ikomeye ku Amavubi, atahanye amanota atatu avuye ku kibuga cya Cape Verde, nyuma yo kubanza gutsindwa igitego ariko akagaruka mu mukino, anganya mbere y’igice cya mbere ndetse akabona igitego cy’intsinzi mu gice cya kabiri.

RADIOTV10