Umudepite wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Gabon wari wafatiwe mu Rwanda nyuma yo gukorera urugomo umukozi wo ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, akamukubita urushyi, yaciwe amande agera muri miliyoni 1,2 Frw n’urukiko rw’iwabo muri Gabon.
Augustin Lobelle Yembi, Umudepite uhagarariye agace ka Lolo-Bouenguidi mu Ntara ya Ogooué-Lolo, yafatiwe iki cyemezo n’Urukiko Nshinjabyaha rwa Libreville ku wa 28 Nzeri 2026.
Urukiko rwamutegetse gutanga amande ya 500,000 by’ama-CFA, agera muri miliyoni 1,2Frw, hiyongereyeho amafaranga y’ikurikiranarubanza.
Urukiko rwafashe iki cyemezo ku rwego rwa mbere, mu iburanisha ryabereye mu ruhame.
Iki kirego cyaturutse ku byabaye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ku wa 03 Nzeri 2026, ubwo Yembi, wari uri mu rugendo anyuze i Kigali, yafashwe nyuma yo gukekwaho gukubita umukozi wa RwandAir.

Yembi yahise atabwa muri na Polisi mu Rwanda, nyuma aza gushyikirizwa inzego za Gabon nyuma y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’Ibihugu byombi; u Rwanda na Gabon.
Abunganira Yembi mu mategeko bajuririye bavuga ko imigendekere y’urubanza itari ikurikije amategeko, ariko Urukiko rwatesheje agaciro ibyo basabaga rukomeza kuburanisha urwo rubanza.
Urukiko kandi rwahinduye uko icyaha cyari cyashyizwe mu rwego. Aho gukomeza kugifatwa nk’ihohoterwa rikomeye nk’uko byari bimeze mu ikurikiranwa ry’ibanze, rwagishyize mu cyiciro cy’ihohoterwa ryoroshye, maze rumuhanisha gutanga amande.

RADIOTV10