Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yavuze ko ubwumvikane bwihariye hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa FDLR bushobora gutinza igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano, aho kuganisha ku ishyirwa mu bikorwa ryo kuwurandura nk’inshingano zahawe ubutegetsi bwa Congo.
Amb. Ngoga yabigarutseho mu nama y’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kibazo cy’umutekano muri DRC ndetse n’imikorere y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri iki Gihugu, MONUSCO
Yavuze ko Amasezerano y’Amahoro ya Washington, hamwe na CONOPS na OPORD byemeranyijweho, byamaze gushyiraho inshingano zisabwa impande zombi zigomba kubahiriza, uburyo bwo kuzikurikiza, uko ibikorwa bizakurikirana, uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ndetse n’igihe byagombye kuba byashyiriwe mu bikorwa.
Amb. Ngoga yavuze ko izo nshingano zitagomba gusobanurwa mu buryo buhitamo zimwe, gushyirwaho andi mabwiriza mashya cyangwa gusimbuzwa ubwumvikane bwihariye bwagiranye na FDLR, kandi ko DRC yari yariyemeje kuzubahiriza inshingabo zo kurandura uyu mutwe.
Ati “Tuyibona nk’ikigeragezo cyo gusimbuza ubwumvikane bwihariye inshingano isobanutse yari yamaze gufatwa, ndetse nk’amayeri yo gutinza ibintu ashobora gutuma ikibazo cy’umutekano gikomeza kubaho aho kugikemura.”
Yongeyeho ko inshingano yashyizweho n’amasezerano ari ugushyira FDLR mu buryo butuma itongera kugira ubushobozi bwo gukora ibikorwa bya gisirikare, kandi ko ibyo bigomba gukorwa mu buryo bwuzuye kandi bushobora kugenzurwa.
Ku ruhande rwa DRC, Kinshasa ivuga ko ibiganiro yagiranye na FDLR ndetse na gahunda yo gushyira abarwanyi bayo mu bikorwa byo kwamburwa intwaro, gusubizwa mu buzima busanzwe no kubashyira ahantu hazwi, ari bimwe mu bigize ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano iki Gihugu cyemeye mu Masezerano ya Washington.
U Rwanda rwo ruvuga ko iyo gahunda idahwanye n’ibyasabwe DRC, byo gusenya burundu uyu mutwe wa FDLR ku buryo utagira ubushobozi na bucye bwo gukomeza guhungabanya umutekano, nk’uko biteganywa n’amasezerano.
Amb. Ngoga yavuze ko impande zombi zari zaramenye kandi zigaragaza ahantu FDLR ikorera, binyuze muri Joint Security Coordination Mechanism, ndetse ko harimo n’ahantu u Rwanda ruvuga ko hari ibirindiro by’ubuyobozi bwa politiki n’ubwa gisirikare bw’uyu mutwe.
Yavuze kandi ko u Rwanda rukomeje gushyigikira Amasezerano ya Washington ndetse rugakomeza kugira uruhare muri Joint Oversight Committee na Joint Security Coordination Mechanism, byashyiriweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Amb. Ngoga yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zijyanye no kugabanya bimwe mu bikorwa by’ubwirinzi rwari rwashyizeho, kandi ko izi ntambwe zatangajwe binyuze mu nzego zashyizweho mu rwego rw’imikorere ya Washington.
Yavuze ko u Rwanda rwanatanze igitekerezo cyo gushyiraho uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bwahuza u Rwanda, RDC na Leta Zunze Ubumwe za America nk’umuhuza.
Yasobanuye ko hakwiye gushyiraho uburyo bw’igenzura, kandi ko ari ngombwa kugira ngo hamenyekane niba inshingano impande zombi ziyemeje ziri gushyirwa mu bikorwa, ndetse hakabaho uburyo bumwe bwo kubazwa inshingano ku mpande zose.
Amb. Ngoga yabwiye Akanama k’Umutekano ko u Rwanda rukibona icyuho gikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zijyanye no kurandura umutwe wa FDLR.
Yavuze ko uyu mutwe ugikora ibikorwa mu bice bimwe bya Rutshuru, Masisi, Nyiragongo na Walikale.

U Rwanda kandi ruvuga ko mu 2026 hakomeje kubaho imikoranire mu bikorwa bya gisirikare hagati ya bamwe mu ngabo za RDC, FDLR, Wazalendo n’indi mitwe ifatanyije na bo.
Amb. Ngoga yavuze ko amakuru u Rwanda rushingiraho muri ibi birego yagejejwe ku nzego za Joint Oversight Committee na Joint Security Coordination Mechanism.
Ati “Gukomeza kubaho kwa FDLR mu Burasirazuba bwa DRC, ingengabitekerezo yayo ya Jenoside, ndetse n’imikoranire n’ubufasha ikomeje guhabwa na Guverinoma ya DRC, ni ikibazo gikomeye kandi kibangamiye mu buryo butaziguye umutekano w’u Rwanda.”
Amb. Ngoga yavuze ko ikibazo cyo gusenya umutwe wa FDLR no kwizera ko udakomeza kuba ikibazo cy’umutekano mu karere, kitagomba gufatwa nk’ikintu cyoroshye, ahubwo ko ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’inshingano ziri mu Masezerano ya Washington kandi ko ari ingenzi mu gushaka amahoro arambye hagati y’u Rwanda na DRC.
Nubwo bimeze bityo, impande zombi ziracyatandukanye ku buryo bwo gusobanura ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.
Raporo z’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko DRC ivuga ko ibyo iri gukora ku bijyanye n’ikibazo cya FDLR bihuye n’Amasezerano ya Washington, mu gihe u Rwanda ruvuga ko iyo gahunda ishobora kuba uburyo bwo gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano. U Rwanda na RDC na zo zagiye zishinjanya kutubahiriza zimwe mu nshingano zashyizweho n’amasezerano y’amahoro.
Amb. Ngoga yavuze ko inzira za Washington na Doha zigifite ubushobozi bwo gufasha impande zirebwa n’ikibazo guhindura icyerekezo cy’amakimbirane, ariko ashimangira ko amasezerano atazatanga umusaruro urambye igihe inshingano ziyakubiyemo zidashyizwe mu bikorwa kandi ngo zigenzurwe.
Ati “Amasezerano yonyine ntazazana amahoro. Azazanwa no kuyashyira mu bikorwa.”
Yasoje asaba ko mu gihe hari uruhande rutubahirije ibyo rwasabye, habaho kubazwa inshingano kandi bigakurikiranwa ku buryo bungana, avuga ko icyizere mu Masezerano ya Washington gishingiye ku kuba impande zombi zishyira mu bikorwa ibyo ziyemeje mu gihe cyagenwe kandi mu buryo bushobora kugenzurwa.
RADIOTV10