Wednesday, September 30, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Nel Ngabo nyuma yo kujya muri Canada ategerejwe no muri America

Umuhanzi Nel Ngabo nyuma yo kujya muri Canada ategerejwe no muri America

Umuhanzi Nyarwanda Nel Ngabo nyuma yo gutaramira muri Canada, agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yatumiwe kuririmba mu nama ihuza abacuruzi, abashoramari bo muri Afurika y’Iburasirazuba baba muri Diaspora.

Nel Ngabo azasusurutsa abitabiriye East Africa Business Network (EABN) Trade & Investment Conference, izabera muri Texas ku wa 02 no ku wa 03 Ukwakira 2026.

Uyu muhanzi azataramira abazitabira Dinner Gala izaba ku mugoroba wo ku wa 03 Ukwakira, mu muhango uzasoza iyi nama ngarukamwaka ya EABN.

Iri huriro rizahuza abantu barenga 1 000, rigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Afurika y’Iburasirazuba na Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse no gufasha abitabiriye kubona abafatanyabikorwa bashya.

Nel Ngabo uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda mu njyana za R&B na Pop, azahabwa umwanya wo kwereka abitabiriye bimwe mu bihangano bye. Azwi mu ndirimbo zirimo “Solo” na “Nywe”, kandi abarizwa muri Kina Music iyoborwa na Producer Ishimwe Clement.

Iyi ni indi ntambwe kuri Nel Ngabo yo gukomeza kugeza umuziki w’u Rwanda ku bantu baba hanze ya Afurika, nyuma y’ibikorwa yakoreye muri Canada.

Nel Ngabo aherutse kwerecyeza muri Canada aho yitabiriye ibitaramo byanatumiwemo abandi bahanzi nyarwanda, mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026, bakoze igitaramo cyabereye ahitwa Press Event Centre 523 St Anthony St Ottawa.

Ni ibitaramo kandi azaririmbanamo n’abahanzi Kevin Kade na Element Eleéeh, bo bagiye muri Canada bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, bamaze iminsi, aho binavugw ako bakihafite igihe.

Nel Ngabo aherutse kwerecyeza muri Canada

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + eight =