Wednesday, September 30, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Yabaye umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda ubu ni Umwami: Ibyo wamenya ku Mwami mushya wa Tooro

Yabaye umunyamakuru kuri Televiziyo Rwanda ubu ni Umwami: Ibyo wamenya ku Mwami mushya wa Tooro

Edward Rukidi Kijanangoma wahoze ari umunyamakuru usoma amakuru kuri Televiziyo zirimo n’iy’u Rwanda, yimitswe nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro muri Uganda, asimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV uherutse gutanga azize cancer.

Kijanangoma yimitswe kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2026 i Fort Portal, aba Umwami wa 13 w’Abatooro, nyuma yo gutoranywa n’akanama k’abantu 21 bo mu muryango w’abami wa Babiito.

Uyu Mwami mushya ni mubyara w’Umwami Oyo watanze afite imyaka 34. Yari umwe mu bantu bari bahataniye uyu mwanya, mbere yuko Babiito bamuhitamo.

Yavuye mu itangazamakuru ajya ku ngoma

Mbere yo kwimikwa, Edward Rukidi Kijanangoma yari azwi cyane mu itangazamakuru. Yavutse mu 1970, akurira mu gace ka Kidukuru, hafi ya Fort Portal, mu bilometero 300 uvuye i Kampala.

Mu 1999, yarangije amasomo y’itumanaho n’itangazamakuru muri Makerere University, nyuma akora mu itangazamakuru imyaka irenga 20.

Yabaye umunyamakuru usoma amakuru ndetse n’umwanditsi kuri Televiziyo y’igihugu ya Uganda, Uganda Broadcasting Corporation (UBC).

Mu kazi ke, yigeze no gukorera mu Rwanda, aho yanabaye Umunyamakuru usoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, ikiri mu kigo cyahoze cyitwa ORINFOR ubu cyaje kuba RBA.

Edward Rukidi Kijanangoma yari azwi nka Eddie David Nkurukenzire, mbere yo kwinjira muri ORINFOR, yabanje kwigisha ururimi rw’Icyongereza mu ishuri rya Kigali International Academy.

Nyuma yaje kwimukira muri Uganda, aho yakomereje umwuga w’itangazamakuru muri UBC Television na bwo yakozeho asoma amakuru.

Yimitswe nyuma y’impaka ku wagombaga gusimbura Oyo

Urupfu rw’Umwami Oyo rwakurikiwe n’impaka mu muryango we, nyuma yuko nyina, Best Kemigisa, avuze ko yari afite umuhungu wari ukwiye kuzungura ingoma.

Kemigisa na Princess Ruth Komuntale, mushiki w’Umwami Oyo, banze ko Kijanangoma yimikwa, bavuga ko Oyo yasize umuhungu kandi ko hari inyandiko igaragaza ko ari we wagombaga kuzamusimbura.

Icyakora, umuryango w’abami wa Babiito wavuze ko nta mwana nk’uwo uzwi, maze akanama kagizwe n’abantu 21 gatoranya Kijanangoma.

Imihango idasanzwe yo kwimikwa

Mu muhango gakondo wabereye i Fort Portal, Kijanangoma yahawe izina ry’ubwami rya Edward Rukidi Nyabongo I.

Imihango yatangiye mu masaha y’ijoro ryo ku wa Mbere tariki 28 rishyira ku wa Kabiri tariki 28 Nzeri, aho Nyabongo I yagiye ku ngoro ya Karuziika hagati ya saa sita z’ijoro na saa cyenda za mu gitondo, mbere yo kwitabira umuhango w’imirwano y’ikigereranyo yo guhatanira ingoma.

Uyu muhango kandi waranzwe n’imigenzo gakondo irimo kubaga ikimasa no gutera amaraso y’inkoko.

Tooro ni ubwami butagira ububasha bwa politiki

Nubwo Uganda ari Repubulika iyoborwa na Perezida watowe, Igihugu gifite ubwami bune bw’amateka bukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umuco n’amateka by’abaturage.

Ubwami bwa Tooro ni bumwe muri ubwo bwami bwemewe na Leta. Abami babwo nta bubasha bwa politiki bafite, ariko bakomeje kugira uruhare rukomeye mu muco no guhuza Abatooro.

Kijanangoma rero aje ku ngoma nyuma y’imyaka isaga 20 yari amaze mu itangazamakuru, aho ubu asigaye ayobora Ubwami bwa Tooro mu bijyanye n’umuco n’imigenzo yabwo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 12 =