Wednesday, September 30, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amafoto: Aho umushinga uzafasha bamwe mu Banya-Kigali gutura neza ugeze

Amafoto: Aho umushinga uzafasha bamwe mu Banya-Kigali gutura neza ugeze

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje aho imirimo yo kubaka inzu zo guturamo mu gace ka Nyabisindu-Nyagatovu igeze, mu mushinga wo kuvugurura no kunoza imiturire watangiye muri Gicurasi 2025.

Amafoto yashyizwe hanze n’Umujyi wa Kigali agaragaza ko imirimo yo kubaka izo nyubako igeze ku rwego rw’isakaro, ndetse ko uyu mushinga uteganya kubaka inzu 2 029.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko Usibye inzu zo guturamo, uyu mushinga uzajyana n’ibindi bikorwa remezo birimo imihanda, imiyoboro y’amazi, inzira z’abanyamaguru n’ibyanya by’imyidagaduro.

Umujyi wa Kigali uvuga ko uyu mushinga ugamije kuvugurura no kunoza imiturire muri aka gace, hongerwa ibikorwa remezo byunganira abahatuye.

Mu bice binyuranye by’uyu Mujyi, hubatswe inzu nk’izi zagiye zituzwamo abagiye bakurwa mu bice by’amanegeka byashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, nk’abakuwe ahazwi nka Bannyaye, ndetse n’abari baturiye ruhurura ya Mpazi.

Hari kubakwa inzu zizaturamo abantu benshi ku buso buto

Hazubakwa inzu zirenga ibihumbi bibiri

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =