Wednesday, September 30, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ingabo za America zari muri Iraq zazinze ibyazo byose zirataha zisiga hari ihurizo ryibazwa

Ingabo za America zari muri Iraq zazinze ibyazo byose zirataha zisiga hari ihurizo ryibazwa

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America zasoje ubutumwa bwazo bwa gisirikare muri Iraq kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’imyaka isaga 20 iki Gihugu kirimo intambara, zisiga hari impungenge ko hashobora kubaho icyuho cy’imitwe yitwaje intwaro.

Uku kuva kw’ingabo za Amerika kwateje impungenge ko hashobora kubaho icyuho mu mutekano, cyaha imbaraga imitwe yitwaje intwaro y’Abashiya ishyigikiwe na Iran, ndetse n’umutwe wa Islamic State ukongera kwiyubaka.

Icyakora Leta ya Iran n’abafatanyabikorwa bayo, bo bishimiye uku kuva kw’ingabo za Amerika muri Iraq, ibintu bafashe nk’intsinzi. Gusa, Abanya-Iraq benshi bagaragaje impungenge ko ingabo z’igihugu cyabo zitaritegura bihagije gucunga umutekano w’igihugu zonyine.

Uku kuva kw’ingabo za Amerika muri Iraq, kwemeranyijweho mu 2024 ku butegetsi bwa Perezida Joe Biden, ariko gushyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwa Donald Trump, mu gihe Amerika iri mu ntambara na Iran, igihugu gituranye na Iraq.

Ingabo za Amerika zivuye muri Iraq, nyuma y’imyaka 23  zihiritse ku butegetsi Saddam Hussein, ibintu byakurikiwe n’imyaka myinshi y’imvururu n’akaduruvayo muri Iraq.

Ntabwo ari ubwambere Ingabo za Amerika zivanwa muri Iraq, kuko zavuyeyi bwa mbere mu mpera za 2011, ariko zongera Gusubirayo nyuma y’imyaka itageze kuri itatu, ubwo abarwanyi ba Islamic State bafataga igice kingana na kimwe cya gatatu cy’ubutaka bwose bwa Iraq.

Abasirikare ba Amerika barenga 4,500 bahitanywe n’intambara yabereye muri Iraq, akaba ari yo ntambara yahitanye Abanyamerika benshi muri iki kinyejana, Ndetse ikaba yarahitanye abasirikare hafi inshuro ebyiri ugereranyije n’intambara yabereye muri Afghanistan.

Ni mugihe kandi iyi ntambara yahitanye abasivili b’Abanya-Iraq barenga 200,000, nkuko u rwego rwa Iraq rukurikira imibare y’abahitanywe n’intambara rubivuga.

Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Pentagon, yatangaje ko Amerika n’ibihugu byari bifatanyije na yo byasoje ku mugaragaro ibikorwa byiswe Operation Inherent Resolve, Amerika yakoreraga muri Iraq, Icyakora, Pentagon yavuze ko izakomeza guha abafatanyabikorwa bayo muri Iraq amahugurwa yihariye mu byagisirikare ndetse n’amakuru y’ubutasi.

Ubu Abanya-Iraq ni bo biteganyijwe ko bazayobora ibikorwa byo gucunga umutekano w’igihugu, kiri mu bafatanyabikorwa ba Washington na Tehran, no gukomeza gukumira ibisigisigi by’umutwe wa Islamic State.

Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Ali Faleh al-Zaidi, yavuze ko isozwa ry’ubutumwa bw’ihuriro mpuzamahanga bitavuze ko urugamba rwo kurwanya iterabwoba rurangiye, ahubwo ko Iraq yinjiye mu cyiciro gishya aho igomba gufata inshingano zuzuye zo kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 9 =