Wednesday, September 30, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagaragaje ibihato bikitambitse mu nzira yo kubyutsa umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Min.Nduhungirehe yagaragaje ibihato bikitambitse mu nzira yo kubyutsa umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Burundi bugikomeje kurangwa n’imyitwarire igoye mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu mubano wabwo n’u Rwanda, ari na byo byatumye ibi Bihugu byombi bitarongera kugirana ibiganiro kuva uyu mwaka watangira.

U Rwanda n’u Burundi biheruka kugirana ibiganiro mu mpera za 2025 nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umwuka mubi wari wakajije umurego.

Kuva uyu mwaka watangira intumwa z’ibi Bihugu ntizirongera kugirana ibiganiro, nubwo perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko hari ibiganiro byabayeho ndetse akanatangaza ko hari ibyo u Rwanda rwemereye u Burundi bitabayeho.

Mu kiganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiranye na YouTube Channel yitwa Agasaro Kaburaga, yongeye guhakana iby’ibyo biganiro byatangajwe na Ndayishimiye, ndetse anagaruka ku mananiza y’u Burundi, bwagaragaje ko butabishaka.

Yagize ati “Rero biragoye kujya mu biganiro, guhora mu biganiro n’umuntu utabishaka. Ariko uyu mwaka nta biganiro byigeze biba nubwo Perezida w’u Burundi yavuze ko ngo ibiganiro byabaye mu mezi atanu ashize, ngo twabemereye bariya bantu bashinjwe gukora coup d’état. Ibyo ntibyabaye, ni ibyo yihimbiye.”

U Burundi bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa RED-Tabara, ibintu u Rwanda ndetse n’uyu mutwe batahwemye kwamaganira kure, mu gihe u Rwanda na rwo rushinja u Burundi gukorana n’umutwe wa FDLR uhorana inyota yo gushaka kurutera, ndetse igisirikare cy’iki Gihugu kikaba kimaze igihe gikorana n’uyu mutwe mu burasirazuba bwa DRC.

Minisitiri Nduhungirehe kandi yagarutse ku mvugo za Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana watangaje ko uyu mutwe wa FDLR udakanganye, ahubwo ko ari urwitwazo rw’u Rwanda, avuga ko bibabaje kubona umuyobozi wo kuri uru rwego anyuranya n’ibikubiye mu masezerano ya Washington asaba ubutegetsi bwa Congo kurandura uriya mutwe.

Ati “Rero bikaba bitangaje kumva umuyobozi w’inama y’abaminisitiri ba AU ahinyuza ibikubiye mu byemezo bitandukanye by’umuryango ayobora, wagiye ushyigikira amasezerano ya Washington arimo ko Guverinoma ya Congo igomba kurandura umutwe wa FDLR. Ibyo rero ni ibintu bitangaje, bitari no ku rwego agezeho.”

U Rwanda rwakunze kugaragaza kenshi ko uyu mutwe ari ikibazo kirukomereye yaba rwo ndetse n’umutekano wo mu karere, kuko kubaho kwawo biri mu mpamvu z’ikomeye z’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko umutwe wa FDLR ukwiye kurandurwa burundu, aho kuwugabanyiriza imbaraga, kuko n’ingengabitekerezo yawo, ubwayo ari ikibazo gikomeye.

Minisitiri Nduhungirehe

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + seven =