Wednesday, September 30, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Urubanza rwa Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Vestine ruvugwamo iby’ibizamini bya DNA rwasubitswe bitunguranye

Urubanza rwa Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we Vestine ruvugwamo iby’ibizamini bya DNA rwasubitswe bitunguranye

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo umugore we umuhanzikazi Ishimwe Vestine, aho asaba ko hakorwa ibizamini bya ADN kugira ngo hamenyekane niba ari se w’umwana ndetse agahabwa uburenganzira bwo kumubona.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 30 Nzeri 2026, ni bwo urubanza Idrissa Ouedraogo yarezemo Ishimwe Vestine rwagombaga kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Gusa uru rubanza ntirwaburanishijwe kuko rwasubitswe mu buryo butunguranye, nyuma yuko impamde zombi zari zitabye ngo ziburane.

Idrissa Ouedraogo yitabiriye iburanisha ari kumwe n’abanyamategeko bamwunganira, mu gihe Ishimwe Vestine we atageze ku Cyicaro cy’Urukiko, ahubwo yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

Ubwo impande zombi zari mu Rukiko, mu nzitizi zatanzwe n’umunyamategeko uhagarariye Vestine yavuze ko atiteguye kuburana kuko dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo umukiliya we atayiboneye ku gihe, akaba akeneye umwanya wo kuyisoma no kuyisesengura.

Urukiko rumaze kumva icyifuzo cy’uru ruhande, rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza, rurwimurira ku wa Gatanu w’iki cyumweru, tariki 02 Ukwakira 2026.

Ni urubanza ruregwamo Ishimwe Vestine, rwatanzwe n’umugabo we usaba kugira uburenganzira ku mwana bivugwa ko babyaranye, akabasha kumubona ndetse hagakorwa n’ibizamini by’uturangasano bya DNA.

Uyu muririmbyikazi wanamaze gutanga ikirego cy’ubutane yifuza guhabwa hagati ye n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, ntari mu Rwanda kuko ari muri Canada kuva mu mpera z’umwaka ushize, ari na ho yibarukiye umwana.

Iki kirego cyatanzwe na Idrissa mu gihe hagati ye na Vestine hari urundi rubanza rw’ubutane, rwari rwaratanzwe mbere n’uyu muhanzikazi usanzwe ahuriye mu itsinda n’umuvandimwe Dorcas. Uru rubanza na rwo rwamaze guhabwa itariki ruzaburanishirizwaho.

Mu kirego yagejeje ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Idrissa yagaragaje ikibazo kijyanye n’umwana avuga ko yabyaranye na Ishimwe Vestine. Avuga ko kuva umwana yavuka ataramuca iryera, nubwo avuga ko yagiye asaba ko amwerekwa, ariko umugore we akamubera ibamba.

Bivugwa ko Ishimwe Vestine yatanze ikirego cyo gutandukana na Idrissa Ouedraogo, amushinja kumuca inyuma ndetse ko yabyaye abandi bana babiri.

Uyu mugore kandi yavuze ko yaje kumenya amakuru ko umugabo we ukomoka muri Burkina Faso, afite undi muryango mu Gihugu cy’iwabo.

Mu nyandiko ndende aherutse gushyira hanze, Ishimwe Vestine, yavuze ko ibibazo yanyuzemo nyuma y’urushako, byatumye agera aho ashaka kwiyambura ubuzima, ariko Imana ikaza kuhaba.

Muri iyi nyandiko yanashyizemo ubutumwa yageneye urungano rwe rutararushinga, yarusabye gushishoza mbere yo guhitamo abo bagiye kubana nk’umugore n’umugabo, bakabanza bakamenya bihagije, hato aho batazisanga abo bashakanye bariyambitse uruhu rw’intama ubwo bareshyaga, nyamara ari ibirura.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =