Thursday, October 1, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku makuru yateje urujijo ku nyubako izwi muri Kigali ya ‘Kigali Heights’

Hatanzwe umucyo ku makuru yateje urujijo ku nyubako izwi muri Kigali ya ‘Kigali Heights’

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwasobanuye ko inyubako ya Kigali Heights ikomeje gukora nk’uko bisanzwe, nyuma y’amakuru yari aherutse gutangazwa avuga ko sosiyete Kigali Heights Development Company Ltd yashyizwe muri gahunda y’iyegeranya n’igabagabanya ry’umutungo wayo (Liquidation), agateza urujijo.

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umwanditsi Mukuru muri RDB, rivuga ko ibi “Amakuru aherutse gutangazwa avuga ko “Kigali Heights Development Company Ltd” yashyizwe muri gahunda y’iyegeranya n’igabagabanya ry’umutungo wayo (“Liquidation”) yateje urujijo abayasomye. Iri tangazo rigamije gukuraho urwo rujijo.”

RDB yakomeje ivuga ko inyubako ya Kigali Heights itari muri Liquidation kuko “kuri ubu ni umutungo bwite wa sosiyete YYUSSA Company Ltd, kuko mu mwaka wa 2024 yayiguze na Kigali Heights Development Company Ltd.”

Ikomeza igira iti “Icyatumye habaho urujijo ni uko na nyuma yaho YYUSSA Company Ltd iyiguriye, iyo nyubako yagumanye izina ryayo rya “Kigali Heights”.”

Muri Kanama 2026, abanyamigabane bafite imigabane irenga bitatu bya kane (3/4) ya Kigali Heights Development Company Ltd bafashe icyemezo cyo gusesa iyi sosiyete ku bushake bwabo, banashyiraho ushinzwe gukurikirana gahunda ya Liquidation.

RDB ivuga ko nyuma yo kugurisha inyubako ya Kigali Heights, ba nyir’isosiyete bahisemo kuyisesa ku bushake, bityo gahunda ya Liquidation ikaba ireba sosiyete gusa, aho kugira ngo irebe inyubako.

Inyubako ya Kigali Heights ubu ni umutungo wa YYUSSA Company Ltd, nyuma y’uko iyi sosiyete iyiguze na Kigali Heights Development Company Ltd mu 2024.

RDB yasobanuye ko icyateje urujijo ari uko nubwo YYUSSA Company Ltd yaguze iyo nyubako, yakomeje gukoresha izina rya “Kigali Heights”.

Iyi nyubako ikomeje gufungura imiryango no gukorerwamo ibikorwa bitandukanye nk’uko bisanzwe, ndetse abayikoreramo n’abayigana bakaba bakomeje imirimo yabo nta nkomyi.

Uru Rwego rukagira ruti “Nta gikorwa na kimwe gihari kirebana n’iyo nyubako ubwayo cyangwa na nyirayo kigamije gufunga cyangwa kugurisha iyo nyubako haba mu nzira za cyamunara isanzwe cyangwa mu nzira ya Liquidation.”

Ikindi RDB yashimangiye ni uko kuba Kigali Heights Development Company Ltd yarashyizwe muri Liquidation bitavuze ko yahombye cyangwa ko idashobora kwishyura imyenda.

Iri tangazo rivuga ko kugeza ubu ntakibazo kizwi cy’iyi sosiyete kijyanye n’imari, umwenda utishyuwe cyangwa ikirego cy’umwenda yaba iregwamo.

RDB yagaragaje ko amategeko agenga igihombo yo mu 2021, cyane cyane ingingo ya 2 n’iya 103, ateganya ko abanyamigabane b’isosiyete itari mu gihombo bashobora gufata icyemezo ku bushake bwabo cyo kuyishyira muri Liquidation.

RDB yasabye abantu gutandukanya Kigali Heights Development Company Ltd, ari yo sosiyete yashyizwe muri Liquidation, n’inyubako ya Kigali Heights, ubu ifitwe na YYUSSA Company Ltd kandi ikomeje gukorerwamo ibikorwa bitandukanye nk’uko bisanzwe.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 3 =