Thursday, October 1, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Hari abanyapolitiki b’i Burayi baherutse mu Rwanda kuganira kuri gahunda yo kohereza abimukira

Hari abanyapolitiki b’i Burayi baherutse mu Rwanda kuganira kuri gahunda yo kohereza abimukira

Abadepite babiri bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bavuze ko u Rwanda rwaganiriye na bimwe mu Bihugu bigize uyu Muryango ku bijyanye no kwakira abimukira bashobora koherezwa bavuye muri ibyo Bihugu, ndetse ko rufite ubwo bushake.

Aba badepite, Tineke Strik na Anna Strolenberg bo mu mashyaka Greens/EFA na Volt, babitangaje kuri wa Gatatu nyuma y’uruzinduko bagiriye i Kigali mu cyumweru gishize.

Amakuru dukesha ibiro ntaramkuru by’Abongereza, Reuters, avuga ko aba banyapolitiki bavuze ko mu biganiro bagiranye n’abayobozi b’u Rwanda, babamenyeshejwe ko u Rwanda ruteganya ko rushobora kwakira aba bimukira, ariko ko ibiganiro bikiri mu ntangiriro kandi nta masezerano aragerwaho.

Reuters ivuga ko kugeza ubu, itarabasha kuvugisha abayobozi b’u Rwanda ngo bagire icyo bavuga kuri aya makuru.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ibihugu bitanu by’u Burayi ari byo u Budage, Austria, u Bugereki, Denmark n’u Buholandi, byatangaje ko muri uyu mwaka bifite gahunda yo kugirana amasezerano n’Ibihugu bitari mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kugira ngo bijye byoherezamo abantu badafite uburenganzira bwo gukomeza kuba ku butaka bw’Ibihugu bigize EU.

Ibi bihugu bizwi nka “Group of Five” byavuze ko byemeranyije ku ntambwe zihariye zigamije gushyiraho ibigo bizajya byakira abantu bashobora kuzoherezwa mu Bihugu byabo, mu rwego rwo kongera umubare w’abimukira basubizwa iwabo no kugabanya abinjira mu Burayi mu buryo butemewe.

Kugeza ubu, ibi bihugu ntibiratangaza ku mugaragaro Ibihugu bishobora kwakira abo bimukira.

Umwe mu bayobozi bo muri EU, utifuje ko amazina ye atatangazwa kuko atemerewe gutanga amakuru ku mugaragaro, yavuze ko u Rwanda ruri mu Bihugu biri gutekerezwaho na “Group of Five”.

Mu ruzinduko rwa bariya Badepite i Kigali, Strik na Strolenberg beretswe ibigo bibiri byari byarateguwe mu rwego rwa gahunda y’u Bwongereza yo kohereza mu Rwanda abashaka ubuhungiro, yaje guhagarikwa. Muri ibyo bigo harimo hoteli yari yarateguwe kugira ngo ijye icumbikira abo bantu.

Ibihugu bitanu biteganyijwe ko bizongera guhura kuri uyu wa Kane, mu nama y’Inama y’Abaminisitiri bashinzwe Ubutabera n’Imbere mu Gihugu mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwagiye rugaragaza ubushake bwiza bwo gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’ikibazo cy’abimukira muri gahunda rwagiye rugirana n’Imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu nk’u Bwongereza nubwo iyi yo yaje gukomwa mu nkokora n’ubuyobozi bushya bwari bumaze kujyaho, ndetse bukayihagarika.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 3 =