Thursday, October 1, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umunyamakuru Divin Uwayo akaba no mu buyobozi bwa RBA yambitse impeta umukunzi we

Umunyamakuru Divin Uwayo akaba no mu buyobozi bwa RBA yambitse impeta umukunzi we

Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Radio z’Abaturage z’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Divin Uwayo; yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushingana.

Aya makuru yatangajwe n’uyu munyamakuru ubwe, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ibyishimo byo kuba we n’umukunzi we Toni Ellen batangiye inzira y’urugendo rubaganisha kuzibanira ubuziraherezo.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto, Divin Uwayo yagize ati “Uyu munsi twahisemo urukundo rw’ubuziraherezo. Imitima ibiri, isezerano rimwe, urugendo rwo kwibanira iteka ruratangiye.

Uyu munyamakuru kandi yavuze we n’umukunzi we biyemeje kuzakundana urukundo ruzira uburyarya iteka ryose, bagahora mu byishimo n’ibitwenge, kandi bakubaka ibihe byiza bazahora bibuka.

Amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu munyamakuru, avuga ko we n’uyu mukunzi we bamaze igihe bakundana, ndetse bari mu myiteguro yo gukora ubukwe.

Divin Uwayo wabanje kuba umunyamakuru utara inkuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yagizwe Umuyobozi wa Radio za RBA mu kwezi k’Ugushyingo 2024, akaba anafite ikiganiro akora kuri Televiziyo Rwanda cy’isesenguramakuru ya politiki.

Divin Uwayo yambitse impera umukunzi we

Asanzwe ari n’Umuyobozi wa Radio z’abaturage

Azwi cyane mu biganiro bya politiki

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 12 =