Thursday, October 1, 2026
RW|EN
SIPORO

Cristiano Ronaldo yavuye mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu cya Portugal by’igitagaraganya

Cristiano Ronaldo yavuye mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu cya Portugal by’igitagaraganya

Cristiano Ronaldo yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuva mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, nyuma y’inama yagiranye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal.

Uyu mukinnyi w’imyaka 41 yafashe iki cyemezo nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal.

Ronaldo yavuze ko nyuma y’icyo kiganiro yagiranye n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ndetse akaganira na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, ari bwo yafashe umwanzuro wo kuva mu mwiherero.

Ati: “Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru cy’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, ndetse no kugirana ikiganiro na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, nafashe icyemezo cyo kuva mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu.”

Ronaldo yavuze ko azagera igihe akageza ku Banya-Portugal ukuri ku mpamvu zatumye afata uwo mwanzuro, ashimangira ko kuva kera yakomeje kwitangira Ikipe y’Igihugu.

Ati: “Mu gihe gikwiye, nzabwira Abanya-Portugal bose ukuri ku mpamvu zatumye mva mu Ikipe y’Igihugu, ikipe nahoraga nitangira.”

Ronaldo kandi yifurije Portugal n’abakinnyi bagenzi be amahirwe masa, ashimangira ko nta n’umwe akuyeho.

Ati: “Ubu ni igihe cyo kwifuriza Portugal ndetse na bagenzi banjye bose amahirwe masa, nta n’umwe nsa n’uwitandukanyije na we.”

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 20 =