Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda (BRD) yibukije abize kaminuza babikesha Leta bakaba bafiye icyo binjiza, guha Leta 8% kugira ngo na yo ibone uko inafasha barumuna babo. Iti “Ubuzwa n’iki guha Leta 8%, ngo na yo yihere abana bayo umunani?”
Bikubiye mu butumwa bwatanzwe na BRD kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukwakira 2026, aho yavuze ko “Niba waraminuje (ubikesha Leta), ukaba ufite icyo winjiza, ukaba nta gitutu ushyirwaho, ukaba uri sober, ubuzwa n’iki guha Leta 8%, ngo na yo yihere abana bayo UMUNANI?”
Muri ubu butumwa kandi bugenewe abize bahabwa inguzanyo ya Leta, BRD ivuga ko yashyizeho kwishyura 8% mu rwego rwo kutabashyiraho umutwaro, kuko itayabishyurije icyarimwe, kandi ko “Nta gitutu ibashyiraho cyo kuyishyura bakirangiza kwiga” ikibutsa ko “bayishyura ari uko batangiye akazi kabinjiriza amafaranga, kandi nab wo Leta ntishyiraho igihe ntarengwa cyo kuyishyura.”
Iti “Barasabwa kwishyura 8% by’ayo yinjiza kugeza arangije kwishyura. Ayo mafaranga impamvu Leta iyishyuza ntabwo ari ukugira ngo ijye kuyashora mu bindi, iyashyira mu burezi n’ubundi akagurizwa abandi banyeshuri, bityo umubare w’abiga kaminuza ukiyongera.”
BRD ivuga ko uwize kaminuza wese yishyurirwa na Leta asabwa kwimenyekanisha kugira ngo atangire kwishyura macye macye binatume haboneka ubushobozi bwo kwishyurira abandi, bifashe Igihugu gukomeza kugira abaturage benshi baminuje, dore ko intego yacyo ari ukugira ubukungu bushingiye ku bumenyi bw’abagituye.
Mu kwezi gushize kwa Nzeri, BRD yatangaje ko mu myaka 10 ishize, kuva muri 2016, hakoreshejwe miliyari 608 Frw mu burezi bw’urubyiruko, aho yatumye abarenga ibihumbi 142 babasha kwiga amashuri makuru na za kaminuza.
Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda kandi yavuze ko muri iyo myaka 10 ishize hishyuwe miliyari 54,8 Frw na yo yahise ashorwa n’ubundi mu bindi bikorwa by’uburezi.
RADIOTV10