Imirimo yo kubaka no kwagura umuhanda Prince House-Masaka, irarimbanyije, ndetse iy’ibanze, ikaba yarageze ku musozo, ikazahita ikurikirwa n’imirimo nyirizina, irimo kubaka umuhanda wo mu kirere, ari na wo ugiye gutangira kubakwa.
Nyuma y’igihe kigera ku kwezi Leta itangaje ku mugaragaro ko umuhanda Prince House-Masaka watangiye kwagurwa, ubu imirimo irarimbanyije by’umwihariko aho uyu muhanda uzahera wagurwa kuko imirimo ibanziriza umushinga nyir’izina iri ku kigero cya 100%.
Nubwo imirimo yo kwagura uyu muhanda yatangijwe ku mugaragaro tariki 30 Kanama 2026, imirimo ibanziriza kubaka uyu muhanda yo imaze amezi icyenda itangiye gukorwa ndetse kuri ubu iri kugana ku musozo.
Iri gukorwa na Sosiyete y’Abashinwa yitwa Hunan Road and Bridge Construction Group Company.
Ibimaze gukorwa harimo kwagura umuhanda kugira ngo uzakoreshwe by’agateganyo mu gihe hazaba hari kubakwa umuhanda wo mu kirere.
Ibi bizatuma mu minsi ya vuba imodoka zizajya zikoresha ahamaze kwagurwa, mu gihe aho zakoreshaga ubu hazaba hatangiye imirimo yo kubaka umuhanda wo mu kirere.
Ahazwi nka Prince House uyu muhanda watangiriye wagurwa by’umwihariko kuva ahari amashangano y’umuhanda ugana munsi ya gare y’i Remera hongeweho igice cyo hepfo no haruguru y’umuhanda wa kaburimbo wari usanzwe uhari, ubu cyamaze gutsindagirwa ku buryo kizakoreshwa n’imodoka hubakwa umuhanda wo mu kirere.
Icyakora kuri iki gice cyo haruguru cyongeweho, cyo nubwo gitsindagiye haracyubakwa inzira y’amazi yaho.
Ugarutse inyuma gato ariko aho uyu muhanda wahereye wagurwa munsi gato ya Zigama CSS, urukuta rw’amabuye ruri haruguru y’umuhanda na rwo rwamaze kuzura ndetse igice cy’umuhanda kiri munsi yarwo cyamaze gutsindagirwa.
Ikindi gice cyamaze gutsindagirwa ni ikiva kuri Pharmacy SABANS kigaca imbere ya Hilltop Hotel ugana ku masangano y’umuhanda ujya i Kanombe n’ukomeza kuri 15.
Iki gice na cyo cyarongewe, hepfo no haruguru y’umuhanda hamaze gutsindagirwa mu gihe kaburimbo yasigaye hagati ari yo ibinyabiziga byakomeje kunyuramo.
Aha ni na ho kandi ibikorwa bifatika bigeze kuko kuva kuri aya masangano ugana kuri 15 aho umuhanda uzagurirwa hamaze gutemwa ibiti biri haruguru y’umuhanda ariko ntiharatangira gusizwa.
Ni mu gihe ikindi gice cyo kwaguriramo uyu muhanda gica imbere ya Hilltop Hotel kigana ku masangano aturukaho umuhanda ujya i Kanombe ari bwo kiri gutsindagirwa n’imashini.
Abaturiye ahari gukorwa uyu muhanda by’umwihariko abacuruzi, bavuga ko amahirwe akomeye bawitezemo mu byo bakora arenze kuba ari intambwe mu gukora ubwikorezi no gutwara abantu mu buryo bujyanye n’igihe.
Ngabo Désiré uyobora akabari kitwa Come Again kari mu nkengero z’uyu muhanda, yavuze ko bawitezeho urujya n’uruza rw’abantu benshi kandi ko hari ibyo bateganya gukora ku buryo uzuzura hari icyo ubafasha kwinjiza.
Ati “Hano urabona hegereye ikibuga cy’indege, rero bizongera abagenda hano. Mu rwego rwo kubibyaza umusururo, turateganya kwagura serivisi dutanga, twubake inzu igeretse, dushyiremo n’amacumbi kandi tuzaba twegereye umuhanda cyane kurusha uko byari bimeze mbere kandi ni amahirwe.”
Iragena Rebecca uyobora imwe mu restaurant zikorera hafi ya SABANS, yavuze ko amahirwe yo kwagura uyu muhanda batangiye kuyabona kuko abakiliya bakira biyongereyeho 10% kubera abakora mu kuwagura.
Yagaragaje ko ibyo ari amahirwe ku bucuruzi bwabo kuko kugira resitora ubusanzwe byasabaga guteka bagategereza ariko ko ubu bategura amafunguro yose agashira ndetse rimwe na rimwe bakongera guteka andi, by’umwihariko kuva mu kwezi gushize.
Bateganya kandi ko uko abakiliya bazakomeza kwiyongera, biteguye kubibyaza umusaruro mu kwagura ibikorwa ku buryo umuhanda uzuzura bahagaze neza.
Ndikumana Zachée uyobora Epimac Resto & Coffee Shop iri hafi y’uyu muhanda, yavuze ko hari aho urujya n’uruza rwagabanutse bitewe n’uko hari ibikorwa byakuweho ngo umuhanda wubakwe, gusa ko na none na bo bahanze amaso kuzura kwawo.
Ati “Kuba uyu muhanda uzaba ufite n’igice cyo mu kirere turabona ari icyerekezo cyiza kizatuma urujya n’uruza rwiyongera kandi dufite ahantu hanini tuzagurira ibikorwa mu gihe abakiliya bazaba babaye benshi.”
Abakora muri The Planet Salon na bo bavuze ko nubwo muri iyi minsi urujya n’uruza rwagabanutse, mu gihe uyu muhanda uzaba wamaze kwagurwa na bo bazagura serivisi kuko abantu bajyaga babuzwa kubagana n’umuvundo w’imodoka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) kigaragaza ko kugeza abantu 132 bamaze guhabwa akazi mu kwagura uyu muhanda bakora buri munsi ariko ko bazagenda biyongera uko imirimo igenda yiyongera. Ni mu gihe ibijyanye no kwimura abantu n’ibindi bikorwa biri aho uyu muhanda uzagurirwa bigeze hejuru ya 95%.
Abahawe akazi mu kwagura uyu muhanda, na bo bagaragaza ko ari amahirwe y’iterambere, ko byabarinze ubushomeri kandi ko gakomeje no gutangwa ku bandi benshi kuko ibikorwa bigiye kwiyongera.
Umwe muri aba bakozi yavuze ko mu mezi icyenda ahamaze bamuhemba 130.000 Frw ku kwezi, akabasha gukuramo ayo kwishyurira ishuri umwana we n’ibindi bikenerwa mu rugo, ubuzima bugakomeza.
Umuhanda uri kwagurwa ureshya na kilometero 10,3. Numara kwagurwa uzava ku bisate bibiri usanganywe ugire ibisate bine ndetse uzaba ufite igice cya kilometero 1,3 cy’umuhanda wo mu kirere.
Uzubakwa mu gihe cy’amezi 30 ku bufatanye n’u Bushinwa, ukazatwara amafaranga arenga miliyari 130 Frw, harimo miliyari 95 Frw zizatangwa n’u Bushinwa, mu gihe u Rwanda rwo ruzatanga miliyari 35 Frw.



Ivomo: Igihe
RADIOTV10