Thursday, October 1, 2026
RW|EN
AMAHANGA

U Burundi bwinjiye mu Bihugu bizakorana na America mu kohereza abimukira bazirukanwayo

U Burundi bwinjiye mu Bihugu bizakorana na America mu kohereza abimukira bazirukanwayo

Perezidansi y’u Burundi yemeje ko iki Gihugu kiinjiye mu Bihugu byo muri Afurika byemeye kwakira abimukira bakomoka mu bindi Bihugu boherezwa na Leta Zunze Ubumwe za America, muri gahunda ya Perezida Donald Trump yo gukaza ingamba zo kurwanya abinjira muri iki Gihugu mu buryo butemewe.

Gusa u Burundi bwatangaje ko butazemera kwakira abantu bakekwaho ibyaha cyangwa abafitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Nancy Ninette Mutoni, ni we watangaje ko Igihugu cyemeye kwakira aba bimukira, ariko ashimangira ko hari ibyiciro bitazemererwa kwinjira mu Burundi.

Leta Zunze Ubumwe za America imaze kohereza abantu bo mu bindi Bihugu, bazwi nka “third-country deportees”, mu Bihugu bigera kuri bitandatu byo muri Afurika, binyuze mu masezerano atari asobanutse neza.

Abasenateri bo mu Ishyaka ry’Aba-Democrat muri Amerika bavuze ko ayo masezerano yatwaye Leta ya Amerika amafaranga agera kuri miliyoni icumi z’amadolari.

Bamwe barebwa n’aya masezerano, harimo bantu bivugwa ko babonye uburenganzira bwemewe n’amategeko n’inkiko zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika bwo kutoherezwa mu Bihugu bakomokamo.

Gusa imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko amasezerano yo kubohereza mu Bihugu bya gatatu ashobora gutuma Leta ya Amerika idakurikiza ubwo burenganzira bwahawe bamwe muri bo.

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi yavuze ko imyiteguro yo kwakira aba bantu yatangiye, harimo gushaka aho bazatura, kubategurira imibereho ndetse no kubafasha kwinjira mu buzima bw’abaturage.

Ati: “Kubakira bisaba igenamigambi rikomeye, aho bazaba, ibyo bazarya n’uburyo bazabana n’abaturage basanzwe.”

Mutoni yavuze kandi ko abimukira bazahabwa amahirwe yo kuba mu Burundi mu gihe bazaba bashaka kuhatura no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Ati “Niba bahisemo kwifatanya n’Abarundi kandi bakagira uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu, amategeko azubahirizwa.”

Umuvugizi wa Perezida yavuze ko u Burundi bwifuza ko iyi gahunda yafasha mu gushimangira umubano w’ububanyi n’amahanga ndetse no guha ikaze abantu bari mu bihe bitoroshye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − 6 =