Friday, October 2, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umuhanga mu bwubatsi yinjiye mu gutumiriza abakeneye ibikoresho bigezweho bitamenyerewe mu Rwanda byasimbura ibisanzwe bikoreshwa

Umuhanga mu bwubatsi yinjiye mu gutumiriza abakeneye ibikoresho bigezweho bitamenyerewe mu Rwanda byasimbura ibisanzwe bikoreshwa

Inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi, Iradukunda Didier uri no mu cyiciro cy’urubyiruko, yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho n’ibyifashishwa mu gutanganya inzu ziri mu irangizwa (finishing), nk’ibishyirwa hasi bisimbura amakaro, ibyo ku nkuta, no hejuru kuri plafond ndetse n’amatara.

Iradukunda asanzwe anafite ikigo cy’ubucuruzi yise 32 Missions Ltd gikora ubucuruzi bw’ibi bikoresho, kigatanga n’ubujyanama ku bijyanye n’ubwubatsi, avuga ko yabyinjiyemo nyuma yo kubona ko Abaturarwanda bamaze gukunda inyubako zigezweho, ariko hakaba hari icyaburaga cyatuma inyubako zabo zirushaho gusa neza yaba inyuma ndetse n’imbere.

Avuga ko iki kigo 32 Missions Ltd gicuruza ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ibya finishing, gifasha abubaka inzu ku giti cyabo, ndetse n’abubaka inzu z’ubucuruzi, kimwe n’amazu y’imishinga migari.

Ati “Umwihariko gifite ni uko gikura ibikoresho mu Bushinwa, ariko ntabwo ari ibikoresho nk’ibyo dusanzwe dufite, twita cyane ku bikoresho biteye imbere kugira ngo natwe inyubako zacu zize kuba zitagaragara nk’iza cyera kandi hakoreshejwe ibikoresho bifite ireme.”

Mu kurangiza inyubako nyinshi muri iki gihe hifashishwa amakaro, ariko iki kigo gitanga ibindi bikoresho bigezweho bisimbura amakaro binakoreshwa mu nyubako ziri kubakwa muri iki gihe mu Bihugu byateye imbere birimo n’iki cy’u Bushinwa giturukamo ibi bicuruzwa n’iyi kigo.

Iradukunda ati “Nguhaye nk’urugero, mu kurangiza igice cyo hasi, ubusanzwe twubakisha amakaro, ariko bo bafite ibindi bikoresho bitari amakaro, nk’ibikuta ushobora gusiga amarangi, ushoboka kubaka inkuta udakoresheje ibikuta by’amabuye cyangwa amatafari nk’ibi tumenyereye, gukora ama plafond, ushobora kudakoresha imbaho cyangwa ibyo tumenyereye by’ama Languette, ugakoresha ibindi bikoresho biteye imbere.”

Avuga ko ibi bikoresha acuruza, byihanganira ubushyuhe, imvura ndetse n’izindi mpinduka zose z’ikirere, ntibibigireho ingaruka, ndetse n’ababa mu nzu zubakishije ibyo bikoresho, ntibibagireho ingaruka.

Iradukunda avuga ko uretse kuba ibi bikoresho bihendutse, binafasha uwabikoresheje kugira amafaranga azigama yagombaga gukoresha igihe yari gukoresha ibikoresho bisanzwe.

Ati “Nko hasi, nk’igihe cyo gushyiraho amakaro, niba aguhenze, hari ibindi bikoresho ushobora gukoresha hasi bisimbura amakaro, bihendutse kandi bisa neza kurusha amakaro, kandi bifite n’igihe kinini kurusha icy’amakaro, no ku bikuta no hejuru.”

 

Ireme ry’ibikoresho acuruza birizewe kuko yigereye mu nganda zibikora

Iradukunda Didier wanakoreye urugendo shuri mu Bushinwa agasura inganda zikora ibi bikoresho, avuga ko abantu badakwiye kugira impungenge bumvise ko ibi bikoresho bituruka mu Bushinwa ngo bahite babifata nk’imyumvire iriho ko ibikoresho bikorerwa muri iki Gihugu biba bidakomeye, kuko we yigereyeyo akabona uko ibi bikoresho bikoranwa ubuhanga, kandi abamaze kubigura no kubikoresha babivuga imyato.

Ati “Nanjye ndi umwubatsi mbimazemo igihe, nzi neza ikintu umukiliya yakenera kandi kikazamugirira umumaro. Ibi bikoresho rero uretse kuba ari byiza mu kubibona, biranakomeye, binamara igihe kinini. Bagira qualite zose, ariko njyewe ibyo nzanira abantu ni byiza kandi biranakomeye.”

Avuga kandi ikindi ari uko gukoresha ibi bikoresho bihendutse ugereranyije no gukoresha ibisanzwe, ndetse n’igihe cyabyo kikaba gito.

Ati “Byo byubakwa vuba bifata igihe gito mu kubyubaka, ufashe nka metero kare nka 50 zigiye kubakwaho amakaro, ntabwo zijya munsi y’iminsi itatu, ariko ukoresheje ibi bikoresho bindi, n’umunsi umwe ntiwarangira, biba ari igikorwa kiza gufata amasaha abiri kandi ukaza kugira umusaruro mwiza cyane, yaba ku gihe ndetse binasa neza, yewe n’ibiciro ni byiza.”

Iradukunda wanakoze mu bijyanye no kurimbisha inyubako (Interior designing) avuga ko mu Rwanda hari intambwe ishimishije yatewe mu myubakire, ariko igaragara cyane mu kuzamura inyubako, ariko muri finissage hari icyaburaga.

Ati “Bitewe n’umuvuduko w’ibikorwa by’ubwubatsi mu Rwanda ndetse n’iterambere mu kubaka, urabona imbaraga zashyizwe mu kubaka ariko ukabona mu gusoza ibyubatswe, haraburamo ikintu, rero biri mu byanteye nanjye imbaraga kuba nareka iby’aha, nkajya gushakira noneho ku bateye imbere cyane.”

Avuga ko kuko Abaturarwanda batarayoboka bihagije kwifashisha ibi bikoresho, iki kigo cya 32 Missions kinatanga ubujyanama ku bifuza kubikoresha, bakagaragarizwa ibyiza byabyo, baba bemeye kubikoresha, bakabafasha kubitumiza ubundi bikagera mu Rwanda mu gihe kitarenze iminsi 35.

Iki kigo kandi cyo kigerera ku ruganda, kikajya gukora isuzuma ry’ubuziranenge n’ireme ry’ibikoresho gitumirije abakiliya bacyo. Umukiliya wemeye gukorana n’iki kigo kandi, gifata ibipimo bihwanye n’inyubako, bikohererezwa inganda, ku buryo biza bihuye, bihita byubakwa.

Iradukunda kandi avuga ko akurikije aho Isi igeze mu gihe cy’ikoranabuhanga, yashyizeho uburyo abifuza serivisi z’iki kigo bazibona byoroshye, aho yashyizeho urubuga rwacyo ari rwo www.32missions.com ndetse bakaba banabasanga ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye nka Instagram, X [Twitter] n’izindi.

Iradukunda Didier washinze iki kigo kizanira abantu ibikoresho by’ubwubatsi

Inama ku rubyiruko bagenzi be

Iradukunda Didier avuga ko kubasha kugira ibitekerezo byagutse nk’ibi byo kujya gushakira ibikoresho bigezweho mu Bushinwa, byashibutse mu nama Leta y’u Rwanda byumwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame akunze kugira urubyiruko, arusaba gutekereza ibintu bigari no gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari.

Ibi kandi binajyana n’iterambere u Rwanda rukomeza kugeraho, rigenda rigaragaza amahirwe ahari y’ibyo abantu bashobora gushoramo imari yabo, kimwe n’icyizere ubuyobozi bw’u Rwanda bwubatse ku ruhando mpuzamahanga, cyanatumye abasha kwinjira mu mikoranire n’abashoramari bo mu Bushinwa.

Ati “Buriya iyo ufite Igihugu cyiza, uba ufite amahirwe y’iby’ibanze, rero igihe kitwemerera gukora no gushakisha, urabona n’umuvuduko gifite, birahagije cyane kugira ngo na we ubona ikintu ukora. Kwambuka Imigabane ukajya gushakisha iby’ahandi, ni ukubera umuvuduko uri kubona iwanyu.”

Avuga ko aya mahirwe akwiye kubonwa n’urundi rubyiruko mu nzego zose, kuko we yarebye ajyanye n’ibyo akora by’ubwubatsi, ariko ko no mu zindi nzego zirimo amahirwe menshi, yaba mu ikoranabuhanga, mu buhinzi, no mu bundi bumenyi bwose, agasaba urubyiruko kureba kure rukabyaza umusaruro ayo mahirwe.

Aboneraho kandi gusaba urubyiruko kwirinda ubusinzi n’ibiyobwabwenge, bakumva ubukangurambaga buri gukorwa muri iyi minsi buzwi nka ‘Sober Gen’ cyangwa se ikiragano kizira isindwe, kuko umuntu wanyoye ibisindisha cyangwa uwishoye mu biyobyabwenge, asigara inyuma, mu gihe iterambere ry’u Rwanda riri ku muvuduko udasanzwe.

Abasaba kuyoboka umurimo, bagashaka icyo bakora cyabateza imbere kikanateza imbere Igihugu cyabibarutse bakakitura amahirwe cyabashyiriyeho n’icyizere gikomeje kubagirira, kandi bagahora bazirikana ko ari bo Rwanda rw’ejo.

Uyu rwiyemezamirimo yamaze kwinjira mu mikoranire n’inganda zo mu Bushinwa
Yasuye inganda zikora ibi bikoresho

UKO IBI BIKORESHO BISA

Ibikoresho bishyirwa ku nkuta bikagira isura nziza

Ibikoresho bisimbura amakaro, biramba nka yo kandi bikoroha kubakwa bikanagaragara neza

 

Ibishyirwa muri plafond nayo ikarushaho gusa neza, na byo arabifite

 

N’ibikoresho byo mu gikoni no muri douche aba abifite

 

Ibyo kuri Plafon bituma isa neza

Amabara atandukanye araboneka
Ibisimbura amakaro biba bisa neza

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − four =