Thursday, October 1, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ubukwe bw’uwabaye Umusenateri n’umugore we mushya arusha imyaka 50 bwazamuye impaka

Ubukwe bw’uwabaye Umusenateri n’umugore we mushya arusha imyaka 50 bwazamuye impaka

Muri Nigeria, impaka zabaye ndegde nyuma yuko hamenyekanye ubukwe bw’umunyapolitiki w’imyaka 70 y’amavuko wabaye umusenateri washyingiranywe n’umukobwa w’imyaka 18.

Amashusho y’ubukwe bw’uwahoze ari Umusenateri uhagarariye Kogi East muri Nigeria, Emmanuel Dangana Ocheja, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu munyapolitiki w’imyaka 70 ari kumwe n’umugore we mushya ari we Winifred w’imyaka 18.

Ubukwe bwabo bwabereye i Abuja ku wa 19 Nzeri 2026, aho bombi basezeranye imbere y’amategeko n’abari babashyigikiye.

Amashusho y’ubukwe yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Seun Oloketuyi, Umunyamakuru ukora inkuru z’imyidagaduro akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ibihembo bya Best of Nollywood Awards.

Muri ayo mashusho, Ocheja agaragara abyina n’umugore we mu birori by’ubukwe, mu gihe abashyitsi babareba ndetse bakishimana na bo.

Uyu mugore mushya wa Ocheja arusha imyaka 50, nk’uko imyaka y’uyu wahoze ari Umusenateri n’igihe yavukiye bigaragaza.

Winifred w’imyaka 18 washyingiranywe n’uyu munyapolitiki, bivugwa ko yari asanzwe ari inshuti y’umwuzukuru w’uyu waje kumuviramo umugabo, ndetse ko ari byo byatumye bamenyana, bikarangira bigeze aho bemeranya kwibanira nk’umugore n’umugabo.

Amashusho y’ubukwe bwe yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku ishyingiranwa rye rishya.

Emmanuel Dangana Ocheja ni umunyamategeko akaba n’umunyapolitiki ukomoka muri Leta ya Kogi, mu gace ka Idah.

Yahagarariye Kogi East muri Sena ya Nigeria hagati ya 2011 na 2015, ubwo yari mu Ishyaka rya Peoples Democratic Party (PDP).

Ocheja yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya karindwi ya Nigeria, aho yakoreye muri za komite zitandukanye zirimo izishinzwe Ingabo n’Ingabo zirwanira ku butaka, Ingengo y’Imari, Gaz, Ubucamanza, Uburenganzira bwa Muntu n’Amategeko ndetse no Kwegurira Abikorera Imishinga ya Leta.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 1 =