Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, agiye kwakira Abagaba Bakuru b’Ingabo z’ibihugu 14 bya Afurika, birimo n’u Rwanda, mu nama izibanda ku buryo ingabo zakwitwara ku bibazo by’umutekano mu bihe bitari iby’intambara.
Iyi nama izaba ari iya mbere ihuje Abagaba Bakuru b’Ingabo n’abashinzwe ibikorwa by’amahoro, igamije kurebera hamwe ibibazo bishya by’umutekano biri kugaragara ku Mugabane wa Afurika n’uburyo byakumirwa no guhangana na byo.
Izabera muri Speke Resort Munyonyo kuva ku wa 05 kugeza ku wa 08 Ukwakira 2026, itegurwa na Minisiteri y’Ingabo n’Abahoze mu Ngabo muri Uganda ku bufatanye n’Igisirikare cy’iki Gihugu (UPDF).
Ibihugu byamaze kwemeza ko bizitabira birimo u Rwanda, Comoros, Djibouti, Misiri, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Mali, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Tanzania na Zimbabwe.
Muri iyi nama kandi hazaba hari intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Ingabo zihora ziteguye gutabara muri Afurika y’Iburasirazuba ‘Eastern Africa Standby Force’ (EASF), Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), IGAD, NARC na ECOWAS.
Umuvugizi w’Agateganyo w’Igisirikare cya Uganda, Col. Chris Magezi, yatangaje ko Abagaba Bakuru b’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa AUSSOM muri Somalia, MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, UNISFA muri Abyei na UNIMIS muri Sudani y’Epfo na bo batumiwe muri iyi nama.
Col. Chris Magezi yagize ati “Afurika ntishobora gukemura ibibazo by’umutekano ikoresheje ingabo gusa”
Yavuze akndi ko intego y’iyi nama ari ugushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano bigenda bihinduka.
Yagize ati “Ibibazo by’umutekano bigenda bivuka muri Afurika ntibishobora gukumirwa cyangwa gukemurwa hifashishijwe ingufu za gisirikare zonyine. Bisaba ubufatanye bw’inzego zose za Leta n’abaturage.”
Col. Magezi yavuze ko Uganda ishaka ko Afurika igira uruhare rugaragara mu gukumira no guhangana n’ibibazo by’umutekano, aho kwishingikiriza gusa ku bikorwa bya gisirikare.
Yagaragaje kandi ko iyi nama izibanda ku buryo bushya bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano, hashingiwe ku bufatanye hagati y’Ibihugu n’inzego zitandukanye.
AI iri mu bizaganirwaho
Muri iyi nama hazaganirwaho ingingo zitandukanye zirimo ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka, umutekano w’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI), ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote ndetse n’ibikorwa byo kugarura amahoro.
Abazitabira iyi nama bazanaganira ku ruhare rw’abagore mu bikorwa by’umutekano, imihindagurikire y’ikirere, imicungire y’ibiza ndetse n’imicungire y’umutungo kamere.
Hari kandi ingingo zijyanye n’ubufasha bw’ingabo mu bikorwa bya gisivili, umutekano wo ku mipaka no mu mazi, umutekano w’ibikorwa remezo by’ingenzi, umutekano w’ibidukikije n’ikirere ndetse n’ibyorezo by’indwara.
Hazaganirwaho kandi uruhare rw’Ibihugu by’amahanga mu bibazo by’umutekano ndetse n’uko ibikorwa bya gisirikare byakorwa hubahirizwa amategeko n’amahame agenga imyitwarire.
General Muhoozi Kainerugaba yayoboye inama ya nyuma yo gutegura iyi nama kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukwakira 2026, yabereye ku cyicaro cy’Ingabo zishinzwe Ibikorwa byihariye (SFC) i Entebbe.

RADIOTV10