Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze umushinga w’itegeko ryo kwemerera bamwe mu bagore gukuramo inda ku bw’impamvu runaka.
Uyu mudepite witwa Pacquis Nganini Atabakutuba, usanzwe ari umunyamategeko avuga ko uyu mushinga udasobanuye ko gukuramo inda bigiye kwemerwa muri rusange, ahubwo ko ugamije guhuza amategeko ya Congo n’Amasezerano ya Maputo iki Gihugu cyabo cyashyizeho umukono.
Uyu mushinga uracyategereje kunyura muri serivisi ishinzwe kuwiga no kuwusesengura mu Nteko Ishinga Amategeko, mbere yuko ugezwa imbere y’Abadepite bakawuganiraho.
Ingingo ya 14 y’Amasezerano ya Maputo isaba Ibihugu byayashyizeho umukono kurengera uburenganzira bw’abagore mu bijyanye n’imyororokere, harimo kwemerera gukuramo inda ku mpamvu z’ubuvuzi mu bihe byihariye.
Muri ibyo bihe harimo kuba umugore yarasambanyijwe ku gahato, yarafashwe ku ngufu cyangwa yarasambanyijwe n’uwo bafitanye isano, ndetse n’igihe gukomeza gutwita bishobora gushyira mu kaga gakomeye ubuzima cyangwa ubuzima bw’umubyeyi cyangwa ubw’inda.
Kugeza ubu, Itegeko ryerecyeye ibyaha n’ibihano muri DRC rihana umuntu ukuramo inda, aho ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi.
Pacquis Nganini Atabakutuba avuga ko ari ngombwa guhuza amategeko y’Igihugu n’amasezerano mpuzamahanga kugira ngo ubuzima bw’abagore burindwe.
Ati “Gusaba umugore wakorewe ihohoterwa ry’igitsina kubyara uyu mwana ntibyumvikana.”
Uyu mudepite yibanze cyane ku kibazo cy’abagore n’abakobwa batwita nyuma yo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati “Ba mama bacu, abagore bacu n’abakobwa bacu bafatwa ku ngufu ku bwinshi buri munota. Umugore wafashwe ku ngufu agasama inda, mwasaba uwo mugore gukomeza gutwita iyo nda? Umugore wasambanyijwe n’umuvandimwe we cyangwa umubyeyi agasama inda, kumusaba kubyara uwo mwana ntibyumvikana.”
Akomeza avuga ko amategeko akwiye kujyana n’ihinduka ry’imibereho n’ibibazo bihari. Ati “Tugomba kujyana n’iterambere n’impinduka.”
Avuga ko intego ye ari uko abagore bari muri ibi bibazo bashobora kwegera abaganga ku bwisanzure bakabona ubufasha bukenewe.
Ati “Ndashaka ko aba bagore bashobora kujya imbere y’umuganga ntacyo bikanga, bagakurirwamo inda ntayandi mananiza.”
Uyu mudepite avuga kandi ko adashaka ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubundi buryo bwo guhohotera abagore byemerwa cyangwa byirengagizwa.
Ati “Ntidushobora kwemerera cyangwa gushyigikira ubushyingiranwa bwa kivandimwe, gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi. Ibyo ni byo byatumye ntanga uyu mushinga.”
Pacquis Nganini Atabakutuba yanagarutse ku kibazo cyo gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa mu ibanga, avuga ko gushyiraho uburyo bunoze bwo kubigena no kurengera ababigizemo uruhare bishobora gufasha kwirinda ingaruka zikomeye.
Ati “Byaba byiza tubigenzuye, tukarinda abantu kandi tugahuza amategeko ajyanye no gukuramo inda kugira ngo twirinde ingaruka zikomeye kurushaho.”
Umushinga w’iri tegeko uzabanza gusuzumwa n’urwego rubishinzwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya DRC, mbere yuko ushobora gushyikirizwa Abadepite kugira ngo bawuganireho.
Gukuramo inda byemewe n’amategeko ku buryo bwemewe muri Mata 2019, ubwo hemezwaga iteka rya Minisitiri rigena ibigomba kubahirizwa, aho hari impamvu zishobora gutuma umuntu abyemererwa.
Izo mpamvu ni; gufatwa ku ngufu cyangwa gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, guterwa inda n’uwo bafitanye isano ya hafi,
kubanishwa ku gahato nk’umugore n’umugabo utabyujuje cyangwa utabyemewe n’amategeko, kuba utwite ari umwana (imyaka iri munsi y’iyemewe n’amategeko), ndetse n’iyo ubuzima bw’umubyeyi cyangwa ubw’umwana burimo akaga cyangwa budasanzwe bufite ingaruka mbi ku buzima.
RADIOTV10