Friday, October 2, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Uwamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda yinjiye mu gisirikare kirwanira mu kirere cya America

Uwamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda yinjiye mu gisirikare kirwanira mu kirere cya America

Issiaka Mulemba wamenyekanye mu mwuga w’itangazamakuru byumwihariko mu biganiro bya siporo, usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, yinjiye mu gisirikare kirwanira mu kirere cy’iki Gihugu.

Mulemba uzwi mu biganiro by’imyidagaduro n’ibya siporo ku maradiyo atandukanye mu Rwanda, nka Isango Stad, Ijwi rya Afurika; aho yakoraga ibiganiro byibandaga ku myidagaduro.

Nyuma y’igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, uyu wahoze ari Umunyamakuru, yagaragaje ko yarangije amasomo n’imyitozo bimwemerera kwinjira mu gisirikare kirwanira mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za America (U.S. Air Force).

Kugira ngo umuntu yinjire mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agomba kuba afite ubwenegihugu bwa Amerika cyangwa uburenganzira bwo gutura muri iki Gihugu, akenshi binyuze muri Green Card, bitewe n’amategeko n’ishami ry’ingabo ashaka kujyamo.

Abujuje ibi bisabwa bagomba kuba bafite imyaka iri hagati ya 17 na 41, kuba bararangije amashuri yisumbuye ndetse bakaba bashobora gukoresha neza ururimi rw’Icyongereza.

Umukandida kandi akora ibizamini bipima ubumenyi n’ubushobozi mu byiciro bitandukanye birimo Imibare, Icyongereza, ubumenyi rusange n’ikoranabuhanga. Hakurikiraho isuzuma ry’ubuzima rikorwa n’abaganga kugira ngo harebwe niba yujuje ibisabwa.

Utsinze ibyo byiciro ahabwa imyitozo ya gisirikare imara hafi ibyumweru birindwi n’igice. Muri icyo gihe ahabwa imyitozo ngororamubiri, akigishwa ikinyabupfura cya gisirikare, gukurikiza amabwiriza ndetse n’ubumenyi bw’ibanze bukenerwa n’umusirikare.

Nyuma y’iyo myitozo, umusirikare ajya mu cyiciro kizwi nka ‘Technical Training’, aho ahabwa amasomo y’umwuga azakora mu gisirikare, bitewe n’ishami n’umwanya azajya akoramo. Iyo arangije ayo masomo, ahabwa sitasiyo ya mbere azakorera nk’umusirikare.

Issiak Mulemba yabaye umunyamakuru w’ibiganiro by’imyidagaduro na siporo mu Rwanda
Yinjiye mu gisirikare cya America kirwanira mu kirere

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 4 =