Friday, October 2, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Igisirikare cya Uganda cyavuze ku birego biremereye birimo ibivuga ko cyishe Abanyarwanda babiri

Igisirikare cya Uganda cyavuze ku birego biremereye birimo ibivuga ko cyishe Abanyarwanda babiri

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyahakanye ibirego bitandukanye byashyize hanze na Lt Herbert Matanda Mabonga, birimo ibigishinja kuba cyarishe Abanyarwanda babiri, kivuga ko ibyo yatangaje ari ibihimbano kandi bidafite gihamya.

Lt Mabonga, wahoze ari umusirikare muri UPDF, yagaragaje inyandiko ndende irimo ibirego bitandukanye ku mikorere y’igisirikare cya Uganda. Muri ibyo birego harimo ibyo avuga ko Abanyarwanda babiri, Kayitare Fred na Magezi Emmanuel, bishwe n’abakozi b’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda ahitwa Mbuya.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 01 Ukwakira 2026, Umuvugizi wa UPDF, Col. Chris Magezi, yavuze ko ibyo birego atari ukuri.

Col. Magezi yagize ati “Ibivugwa ko byatangajwe na Lt Mabonga, watorotse ingabo za UPDF, ni ibinyoma bidafite gihamya. Bigizwe n’inyandiko mpimbano, amafoto yaracuzwe ndetse n’ibindi bintu byahimbwe.”

Col. Magezi yavuze ko Lt Mabonga wahoze ari umusirikare muto mu ishami rishinzwe Ubutasi n’Umutekano, yimuriwe ku cyicaro cy’Ingabo zirwanira mu misozi (Mountain Infantry Division) i Fort Portal muri Mata 2026 kugira ngo ahabwe indi mirimo.

Yavuze ko Lt Mabonga atigeze agera aho yari yoherejwe, bituma afatwa nk’uwataye akazi k’umusirikare, bizwi nka AWOL (Absent Without Official Leave). Col. Magezi yakomeje agira ati “Nyuma y’aho, afatwa nk’uwataye akazi.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko Lt Mabonga ashakishwa ku birego bitandukanye by’ibyaha, birimo gutwara amafaranga y’amatsinda y’abacuruzi n’abantu ku giti cyabo i Kampala no mu tundi duce.

Yongeyeho ko ashinjwa kugira uruhare mu masezerano y’uburiganya ajyanye n’ubutaka ndetse no gukora inyandiko mpimbano z’ibyangobwa by’ubutaka.

Col. Magezi yavuze ko Lt Mabonga azafatwa ndetse akagezwa imbere y’ubutabera. Ati “Lt Mabonga azafatwa kandi akagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aburanishwe ku byaha ashinjwa.”

Ibi bibaye nyuma y’uko Lt Mabonga ashyize hanze ibirego bikomeye ku mikorere ya UPDF, birimo ibyo avuga ko hari ikoreshwa nabi ry’ububasha, ubwicanyi ndetse n’iyicarubozo.

Lt Herbert Matanda Mabonga washinje UPDF ibirego bikomeye

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =