Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, Amavubi U23, aherutse gutsinda iya Sudan mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, yakoze imyitozo yo gusibirana imbaraga no kunonora imitsi, mu koga.
Iyi kipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23, yatsinze iya Sudan 3-0 mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali, i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2026.
Ni mu myitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura Sudan U23 uteganyijwe ku wa 06 Ukwakira 2026, ukazabera i Juba muri Sudani y’Epfo. Aba bakinnyi bakoze imyitozo yo koga muri Piscine.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Amavubi U23 yakoze imyitozo yo gusubirana imbaraga no koroshya imitsi (pool recovery and mobility session) mu gihe yitegura umukino wo kwishyura na Sudani.
Iyi myitozo iri mu bikorwa ikipe ikomeje gukora mu rwego rwo kwitegura neza uyu mukino, aho abakinnyi bari kwibanda ku gusubirana imbaraga no kugira ubuzima bwiza bw’imitsi mbere yo kongera gukomereza ku yindi myitozo y’umukino.
Amavubi U23 akomeje imyiteguro mu gihe hasigaye iminsi mike ngo asubire mu kibuga ahangane na Sudani U23 mu mukino utegerejwe i Juba.

RADIOTV10