Friday, October 2, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

‘Sinzi uwo uri we’-Igisubizo Umucamanza yahaye Rick Ross ubwo yasabaga kurekurwa vuba kuko ari icyamamare

‘Sinzi uwo uri we’-Igisubizo Umucamanza yahaye Rick Ross ubwo yasabaga kurekurwa vuba kuko ari icyamamare

Umucamanza Mindy Glazer wo muri Florida muri Leta Zunze Ubumwe za America, yabwiye umuraperi w’icyamamare Rick Ross ko atazi n’uwo ari we, nyuma yuko we n’umwunganizi we basabye ko yarekurwa byihuse ngo kuko ari icyamamare.

Umuraperi w’Umunyamerika Rick Ross, amazina ye nyakuri akaba ari William Roberts II, yarekuwe nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no kuniga umuntu.

Rick Ross yatawe muri yombi mu Mujyi wa Miami muri Leta ya Florida nyuma y’uko umugore bari basanzwe babana abwiye Polisi ko yamukubise.

Mu iburanisha ry’ibanze, umwunganizi wa Rick Ross yasabye ko umukiliya we yarekurwa mu buryo bwihuse, ashingiye no ku kuba ari icyamamare.

Icyakora, Umucamanza Mindy Glazer ntiyigeze afata kuba Rick Ross ari icyamamare nk’impamvu yo kumuha uburenganzira bwihariye, ahubwo yamubwiye ati “Sinzi uwo uri we.”

Aya magambo y’uyu Mucamanza Mindy Glazer yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko amashusho y’iburanisha ashyizwe hanze.

Rick Ross yishyikirije Polisi ya Miami Beach nyuma y’iminsi ibiri umugore wavuze ko yamukubise atanze ikirego.

Amakuru yo mu nyandiko z’Urukiko agaragaza ko Rick Ross aregwa icyaha gikomeye cyo gukubita umuntu amuniga, ndetse n’ikindi cyaha cyoroheje cyo gukubita umuntu.

Umwunganizi we, Steve Sadow, yahakanye ibyo Ross aregwa, avuga ko umukiliya we ari gukurikiranwa ku byaha atakoze.

Sadow yagize ati “Uyu wahoze ari umukunzi we ntiyanatanze ikirego kuri Polisi kugeza hashize ukwezi uhereye igihe avuga ko ibyo byabereye.”

Yakomeje agira ati “Bwana Roberts nta cyaha yakoze kandi yahakanye ibyo aregwa. Arasaba inshuti ze, abafana be ndetse n’abaturage muri rusange kutagira uwo babogamiraho mbere yuko ukuri kumenyekana, ahubwo bakareka inzego z’ubutabera zigakomeza inzira zazo.”

Rick Ross yaje kurekurwa nyuma yo gutanga ingwate ya 5 000 USD, ategereje kongera kwitaba Urukiko ku wa 22 Ukwakira.

 

Umucamanza Mindy Glazer wamamaye we ni muntu ki?

Mindy Glazer amaze imyaka ikabakaba 25 ari umucamanza mu Rukiko rwa 11 rwa Florida, aho yatangiye gukorera muri 2001. Manda ye izarangira ku wa 07 Mutarama 2031.

Uyu mucamanza si ubwa mbere amashusho y’iburanisha ayobowe na we akwirakwiriye cyane.

Muri 2015, Glazer yamenye umuntu bari bariganye ubwo yari imbere y’Urukiko, ibintu byakurikiwe n’abantu benshi. Aba bombi bongeye guhura mu Rukiko rwa Glazer muri 2024 ubwo umwe yari Umucamanza undi aregwa.

Kuri iyi nshuro, amagambo yabwiye Rick Ross agira ati “Sinzi uwo uri we” yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yuko umwunganizi we ashingiye ku kuba ari icyamamare asaba ko arekurwa vuba.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + two =