Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriye itsinda ry’Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, barimo umwe ukomoka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda, unayobora itsinda ry’ubucuti bw’Inteko z’Ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yatangaje ko kuri uyu wa Kane Minisitiri Nduhungirehe “Yakiriye intumwa z’Abadepite b’Inteko ya Ukraine, bagizwe na Hon. Oleksandr Merezhko, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Politiki z’Ububanyi n’Amahanga n’Imikoranire y’Inteko, na Hon. Zhan Beleniuk, umuyobozi w’Itsinda ry’Ubutwererane bw’Inteko n’u Rwanda, bari i Kigali mu ruzinduko rw’Iminsi ibiri.”
Iyi Minisiteri yatangaje ko ibiganiro byabo, byibanze ku gukomeza guteza imbere umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Ukraine mu ngeri zinyuranye.
Minisitiri Nduhungirehe na we yavuze ko yavuze ko mu biganiro bagiranye barebeye hamwe umubano hagati y’u Rwanda na Ukraine, uko ibibazo by’umutekano bihagaze mu bice ibihugu byombi biherereyemo ndetse n’uruhare rwa dipolomasi y’Inteko Zishinga Amategeko.
Muri iri tsinda harimo kandi Hon. Zhan Beleniuk, ufite se w’Umunyarwanda. Beleniuk wahoze ari umukinnyi w’imikino njyarugamba, yegukanye umudali wa zahabu mu mikino Olempike mu mukino wa Greco-Roman wrestling.
Zhan Beleniuk kandi ayobora Itsinda ry’Ubucuti hagati y’Inteko Zishinga Amategeko hagati y’u Rwanda na Ukraine.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ku bibazo byugarije uturere u Rwanda na Ukraine biherereyemo ndetse no ku gukoresha dipolomasi y’Inteko Zishinga Amategeko mu guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda na Ukraine bikomeje guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, aho dipolomasi y’Inteko Zishinga Amategeko ari imwe mu nzira zishobora gukoreshwa mu kongera ubufatanye hagati y’ibihugu.



RADIOTV10