Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko kugira ngo abayobozi buzuze inshingano zabo neza, bitagarukira gusa ku gukurikiza amategeko, ahubwo ko hiyongeraho n’imyifatire inoze ishingiye ku muco n’indangagaciro.
Umukuru w’Igihugu yabitange kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2026 ubwo yakiraga indahiro za Senateri Gasamagera Wellars na Depite Niyonshuti Ben baherutse gutorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite.
Perezida Kagame yibukije aba binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, ko uru rwego rufite inshingano zikomeye zirimo no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma n’izindi nzego na zo ziba zirebererwa na Guverinoma.
Ati “Ibyo rero kugira ngo izo nshingano bazuzuze neza bagomba gukoresha kumenya, kubona, n’imyifatire abantu bagomba kugira, ntabwo ari ibyo kuzuza amategeko gusa, birarenze no mu muco ubusanzwe uko abantu bagomba kwifata bitagomba guhora bishingiye ku mategeko, hari byinshi bikomoka kuri uwo muco birenze amategeko, bigomba kubahirizwa cyane cyane iyo umuntu aba ategekereza ibibazo bigomba gukemuka kugira ngo abaturage bareke guhora bikoreye ibibazo n’ibishoboka gukemuka.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ibibazo bifitiwe ubushobozi bwo gukemuka, bigomba kurangira, ibitabufitiwe na byo bigashakirwa amikoro hakoreshejwe ubufatanye.
Hon. Gasamagera Wellars yinjiye muri Sena y’u Rwanda nyuma yo gutorwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, asimbuye Senateri Mukabalisa Donatilla witabye Imana tariki 30 Nyakanga 2026.
Niyonshuti Ben we yinjiye muri Sena nyuma yo gutorwa nk’Umudepite wo gushimbura Icyitegetse Venuste wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda weguye muri Kamena uyu mwaka.
RADIOTV10