Saturday, October 3, 2026
RW|EN
SIPORO

Ikibazo cya Cristiano Ronaldo gikomeje gufata indi ntera, abaterankunga baragenda

Ikibazo cya Cristiano Ronaldo gikomeje gufata indi ntera, abaterankunga baragenda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal (FPF) rirashaka ko Cristiano Ronaldo yongera gukinira ikipe y’igihugu, nyuma y’uko uyu rutahizamu w’imyaka 41 avuye mu mwiherero w’ikipe ndetse hakavuka amakuru avuga ko ashobora guhagarika burundu gukinira igihugu.

Ronaldo yavuye mu mwiherero wa Portugal ku mugoroba wo ku wa Gatatu kuya 30 Nzeli 2026, nyuma y’ibibazo bivugwa ko byavutse hagati ye n’umutoza Jorge Jesus.

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru Marca na Correio da Manhã avuga ko Perezida wa FPF, Pedro Proença, ashaka gutegura inama yahurizwamo Cristiano Ronaldo na Jorge Jesus.

Iyi nama yaba igamije guhosha amakimbirane no gushaka uburyo Ronaldo yakongera gukinira Portugal, kugira ngo urugendo rwe mu ikipe y’igihugu rutarangira muri ubu buryo .

Muri FPF, bivugwa ko bifuza ko Ronaldo asoza umwuga we wo gukina mu buryo bw’icyubahiro kubera amateka amaze gukora mu ikipe y’igihugu ya Portugal.

Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye muri iyi kipe ya Portugal,akaba afatwa nk’ikirango gikomeye cy’iki gihugu.

Abakunzi ba Ronaldo bakomeje kunenga umutoza Jorge Jesus

Nyuma y’uko Portugal itsinze Denmark ibitego 4-2 mu mukino wabaye kuwa kane taliki ya 1 Ukwakira 2026, mu nkengero za Lisbon hagaragaye ibyapa binini byashyizweho mu rwego rwo gushyigikira Cristiano Ronaldo no kunenga Jorge Jesus.

Ubutumwa buri kuri ibyo byapa bushimira Ronaldo ibyo amaze gukorera Portugal, mu gihe Jorge Jesus anengwa ku buryo yitwaye muri iki kibazo cya rutahizamu wa Al-Nassr.

Kugenda kwa Ronaldo bishobora kugira ingaruka ku baterankunga

Ikibazo cya Ronaldo ntikigarukira ku kibuga gusa.

Carlos Coelho, Perezida w’ikigo cya Ivity Brand Corp, yavuze ko uku kutumvikana gushobora kugira ingaruka ku gaciro k’ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse no ku masezerano y’ubuterankunga.

Yagaragaje ko bamwe mu baterankunga bashobora gusaba ibiganiro na FPF, ndetse ko mu bihe bikomeye bashobora no gutekereza ku guhagarika amasezerano.

Abakurikira Portugal kuri Instagram baragabanutse

Ku mbuga nkoranyambaga, ingaruka z’iki kibazo zatangiye kugaragara.

Mu gihe kitageze ku masaha 48, abarenga miliyoni 1.5 baretse gukurikira konti ya Instagram y’ikipe y’igihugu ya Portugal.

Ibi bigaragaza uburyo Cristiano Ronaldo agifite umwanya ukomeye mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri Portugal, nubwo ikipe y’igihugu yitwaye neza mu mukino wa Denmark, ndetse ikawutsinda ibitego 4-2 idafite uyu mukinnyi.

Ubu haracyategerejwe niba ibiganiro FPF ishaka guhurizamo Ronaldo na Jorge Jesus bizatuma uyu mukinnyi agaruka mu ikipe y’igihugu cyangwa niba koko urugendo rwe muri Portugal rwarangiye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =