Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yijeje Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Amavubi, ko izagenda n’indege yihariye ku mukino wa Mali.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yakiraga abagize ikipe y’igihugu Amavubi muri Kigali Convention Center, nyuma yo kugera i Kigali bakubutse muri Cap-Vert, aho baheruka kuhatsindira iki gihugu ibitego 2-1 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Amavubi yagowe bikomeye n’urugendo, dore ko bakinnye ku wa Kabiri, ariko bakaba bageze i Kigali uyu munsi, ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026.
Abagize delegasiyo bahagurutse muri Cap-Vert mu gitondo cyo ku wa Gatatu, bajya muri Sénégal baraharara, bahaguruka mu ijoro ryo ku wa Kane, baca Abidjan muri Côte d’Ivoire, bakomereza i Nairobi muri Kenya, bahagurukayo saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, bagera i Kanombe saa kumi n’iminota 15.
Mu kiganiro abagize delegasiyo bagiranye na Minisitiri wa Siporo ubwo yabakiraga, benshi bagarutse ku mvune z’uru rugendo ndetse banasaba ko ubutaha byasuzumwa, kuko biri mu byatuma umukinnyi adatanga umusaruro ukwiye.
Nelly Mukazayire yabemereye ko bitazongera kubaho, ndetse kuri match izakurikiraho, ubwo bazasura Mali, hazaba hari indege ibategereje izahita ibazana kwitegura umukino w’i Kigali.
Ikindi Minisitiri yavuzeho ni ku birebana n’agahimbazamusyi gakunda gutinda, yabijeje ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo aya mafaranga ajye aboneka byihuse.
Mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, u Rwanda ruzakurikizaho umukino wa Mali uzabera muri Mali tariki ya 11 Ugushyingo 2026, hanyuma tariki ya 15 uko kwezi, u Rwanda ruzahite rwakira Mali. Imikino ya nyuma ikazaba mu kwezi kwa 3 umwaka wa 2027, aho u Rwanda ruzasura Liberia, rukazasoza rwakira Cap-Vert.
Nyuma y’imikino ibiri imaze gukinwa, u Rwanda ruyoboye itsinda n’amanota 6/6, aho rukurikiwe na Mali na yo ifite 6/6.









Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10