Saturday, October 3, 2026
RW|EN
SIPORO

Théodore Malipangu yasinyiye Kigali FC

Théodore Malipangu yasinyiye Kigali FC

Umukinnyi ukomoka muri Repubulika ya Centrafrique Théodore Yawanendji Malipangu wakiniye ikipe ya Gasogi United imyaka igera kuri itatu, yamaze gusinyira Kigali FC iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Uyu musore Malipangu wari umaze iminsi akorera imyitozo muri iyi kipe yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe ndetse akaba anakomeje imyitozo muri Kigali FC aho mu gihe gito amafoto amugaragaza mu mwambaro w’iyi kipe, araza gushyirwa hanze.

Malipangu mbere yo kuva mu Rwanda, yakiniye Gasogi United yavuyemo yerekeza muri Al-Dahra SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Yahavuye agaruka muri Gasogi Utd mbere y’uko asoza amasezerano ye.

Uyu musore wagiriye ibihe byiza mu Rwanda mu ikipe ya Gasogi Utd kuko yayitsindiraga ibitego byinshi nubwo akina inyuma y’abasatiraba cyangwa akaba yanyura imbere ku ruhande ashaka ibitego yari amaze imyaka ibiri akina mu ikipe ya Jamus yo muri Sudan y’amajyepfo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =