Umubyinnyi w’indirimbo zigezweho Titi Brown, yihaye impano y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa BMW, avuga ko ari igihembo yigeneye nyuma y’umuhate n’akazi gakomeye amaze igihe akora.
Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown yagaragaje ko yishimiye iyi modoka nshya, ifite agaciro ka miliyoni 40 Frw, ayifata nk’umusaruro w’imbaraga, ubwitange n’umuhate yashyize mu kazi ke ko kubyina.
Ni imodoka nshya ya BMW yinjiye mu muryango w’ibyo atunze, mu gihe akomeje kumenyekana mu ruhando rw’ababyinnyi ndetse no mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.
Abamukurikira bakomeje kumushimira kuri iyi ntambwe nshya, bamwifuriza gukomeza gutera imbere no kugera ku bindi byiza mu mwuga we.
Titi Brown ni umwe mu babyinnyi bagezweho mu Rwanda bifashishwa mu mashusho y’indirimbo zigezweho ndetse akanafasha abahanzi mu bitaramo binyuranye.
Uyu mubyinnyi kandi na we aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Urare’ yahurijemo abahanzi banyuranye barimo abafite amazina akomeye, ikaba ari n’imwe mu zigezweho inifashishwa mu bikorwa bitandukanye bya Leta.
Iyi ndirimbo imaze amezi ane igiye hanze, ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n’abarenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani (3 800 000).

RADIOTV10