Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko babajwe n’urupfu rw’abana babiri b’imyaka 14 barohamye mu kizenga cy’amazi, ubwo bari bagiye kuvoma nyuma bakajya koga muri icyo kizenga.
Aba bana ni Byishimo Innocent na Irabizi Jean bombi bari bafite imyaka 14, bo mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Gisheshe, Umudugudu wa Gahungeri. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2026.
Bamwe mu baturage bavuga ko aba bana bavuye mu rugo bajya kuvoma ku ivomo riri hagati ya Rukoma na Ngamba, nyuma bajyana n’undi mwana koga mu cyobo gifata amazi.
Umwe mu batuye mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Gisheshe,yagize ati:”Bagiye kuvoma, nyuma bajya koga mu kizenga bagwamo bahita bitaba Imana .”
Undi muturage wo mu kagari ka Gisheshe, Umudugudu wa Gahungeri yavuze uko byamenyekanye:
Ati:”Umwana wari kumwe na bo yababonye barohamye, ajya gutabaza tugezeyo dusanga bamaze kwitaba Imana.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko Polisi na RIB babimenye bahita bagera aho byabereye bafatanya n’abaturage kurohora abo bana.
Ati “Polisi na RIB bahise bagera aho byabereye, bafatanya n’abaturage kurohora abo bana, ariko basanga bamaze kwitaba Imana. Imirambo y’aba bana yahise ijyanywa ku Bitaro bya Remera-Rukoma kugira ngo ikorerwe isuzuma.”
Polisi y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’aba bana, inibutsa ababyeyi, ibigo by’amashuri n’abaturage gukomeza gukangurira abana kwirinda kwegera ibizenga, ibidamu, imigezi n’ahandi hantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.
Polisi kandi isaba ababyeyi gukurikiranira hafi abana no kutabasiga bonyine ahantu hari amazi menshi cyangwa ibizenga.
RADIOTV10