Rurangiranwa Lionel Messi yakoze imyitozo ya nyuma n’ikipe y’Igihugu ya Argentina mbere y’umukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, ushobora kuba umukino we wo gusezererwa imbere y’abafana b’iki Gihugu.
Messi w’imyaka 39, amaze imyaka 21 akinira ikipe y’igihugu ya Argentina, aho amaze gukina imikino 207, atsinda ibitego 125 ndetse atanga imipira 68 yavuyemo ibitego.
Uyu mukinnyi afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu mateka y’umupira w’amaguru, akaba yaragize uruhare rukomeye mu bihe byiza Argentina yanyuzemo mu myaka ishize.
Messi yafashije Argentina kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022, nyuma yo kuyobora iyi kipe mu irushanwa ryabereye muri Qatar.
Yayifashije kandi kwegukana Copa América ya 2021 na 2024, Finalissima ya 2022 ndetse n’umudali wa zahabu mu Mikino Olempike yabereye i Beijing mu 2008.
Kugeza ubu, Messi ni we ufite agahigo ko kuba ari we watsindiye Argentina ibitego byinshi, ndetse akaba ari na we umaze kuyikinira imikino myinshi.
Umukino uteganyijwe ku wa Kabiri utegerejwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru, cyane cyane abafana ba Argentina, kuko ushobora kuba umwanya wo guha icyubahiro Messi no kumusezeraho nyuma y’imyaka irenga makumyabiri amaze ahagarariye igihugu cye.



RADIOTV10