Monday, October 5, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

“Murapfusha ubusa umwanya wanyu”: Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi yahaye ubutumwa abamwandikira mu Kinyarwanda

“Murapfusha ubusa umwanya wanyu”: Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi yahaye ubutumwa abamwandikira mu Kinyarwanda

Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi, Sherrie Silver, yasabye abantu bamwandikira ubutumwa mu Kinyarwanda kubireka, avuga ko atumva neza ururimi rw’Ikinyarwanda ku buryo yabasha gusoma no gusobanukirwa ubutumwa bamwoherereza.

Uyu mubyinnyikazi yabigaragaje mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yabwiye abantu bamwandikira mu Kinyarwanda ko baba bapfusha ubusa umwanya wabo kuko atabasha gusoma no gusobanukirwa neza ibyo bamwandikira.

Yagize ati “Abantu banyoherereza ubutumwa mu Kinyarwanda bibwira ko nzabusoma nkabusobanukirwa…Mukomereza aho, murapfusha ubusa umwanya wanyu.”

Yakomeje avuga ko n’Icyongereza acyumva bimugoye, bityo ko kumwandikira mu Kinyarwanda bituma birushaho kumugora.

Ati “N’Icyongereza ncyumva bitoroshye, none murashaka ko nsoma ubutumwa bw’Ikinyarwanda.”

Uyu mubyinnyi kandi yavuze ko bisaba igihe kinini kugira ngo abashe gusobanura mu mutwe interuro yanditse mu Kinyarwanda.

Ati “Mvugishije ukuri, bifata nk’iminsi ibiri y’akazi kugira ngo nshobore guhindura mu mutwe interuro imwe yanditse mu Kinyarwanda.”

Ubu butumwa bwatumye bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bagaruka ku buryo abantu bakoresha indimi zitandukanye mu gushyikirana n’abahanzi n’abandi bantu bazwi.

Uyu mubyinnyi, ufite inkomoko mu Rwanda, ariko ukunze kuba mu Bihugu nko mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za America, ni umwe mu bamamaye cyane ku ruhando mpuzamahanga.

Sherrie Silver yavuze ko abamwandikira mu Kinyarwanda bapfusha ubusa umwanya wabo
Ni umubyinnyikazi wubatse izina ku ruhano mpuzamahanga

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − five =