Monday, October 5, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya ari mu babaye Abaperezida bagiye i Goma kubonana na AFC/M23

Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya ari mu babaye Abaperezida bagiye i Goma kubonana na AFC/M23

Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na bagenzi be babaye Abakuru b’Ibihugu nka Mokgweetsi Masisi wahoze ayobora Botswana, bagiye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ihuriro AFC/M23 mu rwego rw’ibikorwa bigamije gushakira umuti wa politiki ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe muri iki gihugu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2026, Uhuru Kenyatta yari mu ntumwa z’itsinda ry’abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ryakiriwe na Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa wa Politiki wa AFC/M23.

Nangaa yari kumwe n’abamwungirije, Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki, ubwo bakiraga iri tsinda mu biro by’Ubuhuzabikorwa bwa Politiki bwa AFC/M23 i Goma.

AFC/M23 yavuze ko iyi nama yo ku rwego rwo hejuru yari igamije kugirana ibiganiro ku bijyanye n’inzira y’amahoro muri DRC, mu gihe ibikorwa bya dipolomasi bikomeje mu gushaka igisubizo cya politiki ku bibazo by’umutekano bikomeje kwibasira iki gihugu.

Mu bagize itsinda ry’abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe harimo Uhuru Kenyatta, wabaye Perezida wa Kenya, Mokgweetsi Masisi wahoze ayobora Botswana, ndetse na Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia.

AFC/M23 yatangaje ko uru ruzinduko n’ibiganiro byabaye i Goma bigaragaza ko hakomeje umubano n’ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati y’abafite uruhare mu gushaka umuti w’ikibazo cya RDC.

Uyu mutwe kandi wavuze ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere ibiganiro, amahoro n’umutekano mu karere.

Ibiganiro byabereye i Goma bibaye mu gihe ibikorwa bya dipolomasi n’ibiganiro bigamije kurangiza amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC bikomeje, aho abayobozi n’abahuza mpuzamahanga bashaka uburyo haboneka igisubizo cya politiki kirambye.

Uhuru Kenyatta yakiriwe na AFC/M23

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 14 =