Umubyinnyikazi w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver yasabye abantu kutamucira urubanza ku kuba atavuga Ikinyarwanda neza, avuga ko ururimi azi neza ari Icyongereza kuko yavuye mu Rwanda akiri muto.
Sherrie Silver yavuze ko kuba atazi neza Ikinyarwanda bifitanye isano n’uko yavuye mu Rwanda afite imyaka itanu gusa, bityo akaba yarakuriye mu muryango n’ahantu yakoresheje cyane Icyongereza.
Yasobanuye ko umuntu wari kumufasha kwiga Ikinyarwanda neza ari nyirakuru, ariko ko batabana kandi badahorana, mu gihe benshi mu nshuti ze na bo bavuga Icyongereza.
Ati: “Nizeye ko wenda nimbyara abana bazakura bavuga Ikinyarwanda. Bizaterwa n’aho se azaba akomoka. Rero ntabwo ari byiza gucira abantu urubanza.”
Ubu butumwa Sherrie yabutanze nyuma y’ubundi bwari bwazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragazaga ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye n’uburyo avuga cyangwa atavuga Ikinyarwanda.
Ubutumwa yari yabanje gutanga mbere, Sherrie Silver yasabye abantu kutamwandikira ubutumwa bwanditse mu Kinyarwanda kuko ntacyo aba yumvamo.
Yari yagize ati “Abantu banyoherereza ubutumwa mu Kinyarwanda bibwira ko nzabusoma nkabusobanukirwa…Mukomereza aho, murapfusha ubusa umwanya wanyu.”
Yari yakomeje avuga ko n’Icyongereza acyumva bimugoye, bityo ko kumwandikira mu Kinyarwanda bituma birushaho kumugora.
Ati “N’Icyongereza ncyumva bitoroshye, none murashaka ko nsoma ubutumwa bw’Ikinyarwanda.”
Mu butumwa bwa kabiri yatanze mu mashusho anyuzamo akavuga n’Ikinyarwanda, Sherrie Silver yasabye abantu kureba ku mateka ye no ku buryo yakuriye, aho kumucira urubanza rushingiye ku rurimi atazi neza.
RADIOTV10